Amashuri n’amaresitora arakangurirwa gutekesha ibicanwa bitari inkwi n’amakara

Ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku mibereho y’ingo ku nshuro ya gatandatu (EICV6) bwerekanye ko ibicanwa by’ibanze Umuturarwanda akenera cyane bicyiganjemo inkwi ndetse n’amakara, n’ubwo abakoresha gaz na bo biyongereye.

Gutekesha ibindi bicanwa bitari inkwi n'amakara byafasha mu kwirinda indwara z'ubuhumekero, iyangirika ry'amashyamba ndetse n'ihumana ry'ikirere
Gutekesha ibindi bicanwa bitari inkwi n’amakara byafasha mu kwirinda indwara z’ubuhumekero, iyangirika ry’amashyamba ndetse n’ihumana ry’ikirere

Imibare igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2018 na 2021, abatekesha inkwi bavuye kuri 79.9% bakagera kuri 77.7% , abakoresha amakara bava kuri 17.4% bagera kuri 17.5% naho abakoresha gaz bava kuri 1.1% bagera kuri 4.2%.

Iyi mibare igaragaza ko ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibicanwa bituruka ku bimera kigikomeye kandi gishobora no guteza ibindi bibazo bishingiye ku buzima nk’indwara z’ubuhumekero, iyangirika ry’amashyamba ndetse n’ihumana ry’ikirere, byose biganisha ku ngaruka zitari nziza ku hazaza h’ibidukikije.

Leta y’u Rwanda yiyemeje kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bifatiye ku giti n’ibindi bimera, hashyirwa imbaraga mu bindi bicanwa bitari inkwi n’amakara, nko gukoresha gaz, amashanyarazi, ibicanwa bikomoka ku bimera ariko bitabangamira ibidukikije mu buryo bukabije nka palete na burikete.

Karera Issa, Umukozi muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu ishami ry’ibicanwa, avuga ko ibigo binini nk’amashuri bikwiye gufata iya mbere bigatangira gukoresha uburyo burondereza ibicanwa.

Ati: “Icyegeranyo giherutse gukorwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo cyerekanye ko ibigo by’amashuri byinshi bigaburira abana bikoresha inkwi kandi nta buryo bufatika bwo kuzirondereza buhari. Ibi bigo by’amashuri byihariye 45.2 % by’inkwi zikenerwa mu Gihugu. Urumva ko bihinduye uburyo bwo guteka, ibiti byarengerwa mu Rwanda ari byinshi cyane”.

Ikindi cyagaragaye ni uko resitora n’amahoteli na byo bikoresha cyane cyane inkwi n’amakara, n’ubwo ari na zo ziza ku isoga mu gukoresha na gaz.

Ati: “Mu ngamba zizafasha zo kugabanya iyangizwa ry’ibiti, harimo cyane kubashishikariza kuyoboka ibindi bicanwa birimo nka gaz na biogaz ndetse n’amashanyarazi, cyangwa ibindi bicanwa bitabangamira cyane ibidukikije nka palete burikete, etanolo (Ethanol) n’ibindi biboneka inaha.

Amashyiga avuguruye azakwirakwizwa mu baturage

Karera Issa avuga ko guhindura ubwoko bw’ibicanwa bidahagije mu kurengera ibicukikije, ko ahubwo n’amashyiga akoreshwa na yo arebwaho, ku buryo abaturage bakoresha amashyiga arondereza ibicananwa, bityo n’ibiti bikoreshwa bikagabanuka.

Ati “Ubu hari gahunda yo kugeza ku baturarwanda amashyiga arondereza ibicanwa mu buryo burimo nkunganire hirindwa kuyatangira ubuntu. Hari imishinga inyuranye yatangiye gushyirwa mu bikorwa.”

Avuga ko hari umushinga wa Nkunganire watangiye yo kugeza ku baturarwanda amashyiga arondereza ibicanwa ndetse n’ibikoresho bya gaz, izagera mu ngo zisaga 500,000. Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na REG ifatanyije na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) ku nkunga ya Banki y’Isi.

Akomeza ati “Amashyiga azatangwa azaba afite ubuziranenge bwapimwe ndetse bwemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB. Tuzakorana na ba rwiyemezamirimo batandukanye babyifuza bakora cyangwa bacuruza amashyiga atandukanye yujuje ubuziranenge twifuza. Umuturage azajya yunganirwa ku giciro hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe arimo ndetse n’urwego rw’ishyiga yifuza”.

Hari kandi umushinga wa Gicumbi Itoshye ( Green Gicumbi), n’uw’Amayaga Atoshye (Green Amayaga) yose ishyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigega cyayo kigamije guteza imbere imishinga irengera ibidukikije (FONERWA) na yo izafasha mu gukwirakwiza amashyiga arondereza ibicanwa.

KARERA Issa ukora muri REG mu ishami ry’ibicanwa, avuga ko kandi hari gahunda yo gufasha ibigo by’amashuri kubona amashyiga arondereza ibicanwa aho Leta y’u Rwanda izafatanya n’abafatanyabikorwa banyuranye.

Ibura rya Gaz ririmo kuvugutirwa umuti urambye

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura rya hato na hato rya Gaz n’izamuka ry’ibiciro byayo, Leta y’u Rwanda yatangiye kubaka ibigega bifite ubushobozi bwo kubika gaz ingana na metero kibe ibihumbi cumi na bitanu (15,000 m3) bingana na miliyoni 15 z’ibiro bya gaz. Ibyo bigega birimo kubakwa mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo, byitezweho kuzajya bigoboka Igihugu igihe habaye ikibazo cyatuma gaz u Rwanda rukura hanze itabonekera igihe.

Ubushakashatsi ku buryo Gaz Methane yo mu kiyaga cya Kivu yahindurwamo iyo guteka nabwo burakomeje. Ibi bikunze, byatuma u Rwanda rugabanya gutumiza gaz hanze y’igihugu ndetse bikanoroshya igiciro cy’ubwikorezi na cyo cyazamutse muri iyi minsi kigatuma ihenda ku isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka