Polisi yafatiye abantu batandukanye mu bucuruzi bwa magendu

Polisi y’u Rwanda yakajije umurego mu bikorwa byo kurwanya abinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu imyenda yambawe izwi ku izina rya caguwa, bikaba bikomeje gutanga umusaruro ushimishije, ku bufatanye n’izindi nzego hamwe n’abaturage.

Mu byafashwe harimo amavuta azwi nka mukorogo n'imyenda ya caguwa
Mu byafashwe harimo amavuta azwi nka mukorogo n’imyenda ya caguwa

Mu cyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yafatiye abantu babiri mu Karere ka Rusizi bageragezaga kwinjiza amabaro 13 y’imyenda ya caguwa n’ibiro 410 by’ibitenge.

Mbere yaho, ku itariki ya 4 Kanama, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) ryafashe ibiro 1574 by’imyenda ya caguwa mu nzu iherereye mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, nyuma yo kwinjizwa mu Rwanda bivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi, ababyinjije baciye mu nzira zo ku mupaka zitemewe zizwi nka Panya.

Ibikorwa nk’ibi kandi byakozwe no ku itariki ya 27 Nyakanga, ubwo hafatwaga imodoka mu karere ka Muhanga yari ipakiye imifuka 42 y’imyenda ya caguwa ipima ibiro 988.

Ni mu gihe kandi abandi bantu batanu bafashwe ku wa 13 Nyakanga, mu karere ka Karongi, ubwo bari bamaze kwinjiza mu buryo bwa magendu amabaro 13 bari bakuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bikorwa biheruka, byakozwe ku wa mbere, tariki ya 15 no kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kanama, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) ku bufatanye n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) hafashwe abantu batandatu mu turere twa Rubavu na Nyabihu nyuma yo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bitandukanye birimo imyenda n’inkweto bya caguwa, amavuta atemewe yangiza uruhu azwi nka mukorogo, n’ibinyobwa byongera imbaraga (energy).

Ibyo bicuruzwa byari byinjijwe mu Rwanda bivanywe mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko tubikesha Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba (RPCEO).

CIP Rukundo yavuze ko mu karere ka Nyabihu, hafatiwe abantu bane bari binjije amabaro 10 y’imyenda ya caguwa.

Yagize ati:” Abaturage nibo bari batanze amakuru, bavuga ko hari itsinda ry’abantu bacyekwaho kwambutsa imyenda ya caguwa bayivanye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baciye mu nzira zitemewe mu murenge wa Bugeshi wo mu karere ka Rubavu, berekezaga mu murenge wa Bigogwe wo mu karere ka Nyabihu.”

Yakomeje agira ati:” Polisi yahise itangira ibikorwa byo kubafata, iza kubagwa gitumo bageze mun murenge wa Kora, bagana mu isoko rya Sashwara ryo mu murenge wa Bigogwe. Abari bahawe akazi ko kwikorera ayo mabaro bahise bayatura hasi bariruka bakimara kubona abapolisi, hasigara ba nyir’amabaro bahise bashyikirizwa ako kanya, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kanama, naho ibicuruzwa byafashwe bijyanwa ku ishami ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Rubavu.”

Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Kanama, mu karere ka Rubavu, hafashwe abantu babiri ari bo; Tuyisenge Elie wari kumwe na Mukamana Immaculée bafatanywe magendu y’ibicuruzwa bitandukanye birimo amacupa 1534 y’amavuta atemewe yangiza uruhu, ibiro 69 by’imyenda ya caguwa, imiguru 35 y’inkweto za caguwa, ibikapu bigera kuri 300, ibitenge 11 ndetse n’amacupa 11 y’ikinyobwa cya energy.

CIP Rukundo yagize ati:”Tuyisenge na Mukamana bari mu bagize itsinda ryinjije ibicuruzwa mu gihugu bivanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baciye ahitwa Karundo mu murenge wa Gisenyi. Amakuru yaje kugaragaza ko ibyo bicuruzwa ari iby’uwitwa Ndungutse Issa ugishakishwa nawe ngo afatwe, akaba ari we wari wahaye akazi iryo tsinda ryabikuye muri Kongo ngo ribizane mu karere ka Rubavu.”

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubwa magendu ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage aboneraho kuburira uwo ari we wese ugishakishiriza amaramuko muri ibi bikorwa bitemewe, kubihagarika atarabifatirwamo.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’ Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa byo gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha; guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka