Abahinzi bagiye koroherezwa guhabwa inguzanyo

Nyuma yo gusanga ubuhinzi n’ubworozi ari bimwe mu bikenerwa na benshi mu mibereho ya buri munsi, ikigo cy’imari giciriritse cyitwa Iwacu Finance, kivuga ko cyiyemeje gukorana n’abantu batandukanye mu kubaha inguzanyo, muri bo hakaba harimo n’abakora ubuhinzi n’ubworozi.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza ikigo cy'imari Iwacu Finance
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza ikigo cy’imari Iwacu Finance

Icyo kigo cyatangijwe ku mugaragaro mu Rwanda tariki 16 Kanama 2022 gifite umwihariko wo kuba giha inguzanyo uyisaba, bitabaye ngombwa ko abanza kugifunguzamo konti.

Ibi ngo bizafasha abifuza kwaka inguzanyo zinyuranye, dore ko ubusanzwe ukeneye inguzanyo byamusabaga kuba asanzwe yizigamira muri Banki cyangwa se anyuzamo umushahara we.

Usibye kuba gitanga inguzanyo yo gukoresha ubuhinzi n’ubworozi(Agriculture loan), ngo kizatanga n’inguzanyo ihabwa umuntu ku giti cye afite ibyo ashaka gukemura (personal loan), inguzanyo yo gukora ubucuruzi (business loan), n’inguzanyo yo kwiga (Education loan).

Higiro Innocent uyobora icyo kigo cy’imari avuga ko bo batazajya babika amafaranga y’abakiriya nk’uko izindi banki n’ibigo by’imari bitandukanye bibigenza, ahubwo bo icyo bakora ngo ni ugutanga inguzanyo gusa.

Ati “Muri Iwacu Finance tuzagerageza kwihutisha ibisabwa kugira ngo ushaka inguzanyo ayibone. Ugomba kuba ugaragaza umushinga, ugaragaza uburyo uzishyura, ugaragaza ingwate, byose bizakurikizwa.”

Abajijwe niba nta mpungenge bafite mu gukorana n’abahinzi n’aborozi cyane ko ari imwe mu mishinga ikunze guhura n’imbogamizi cyane cyane bitewe n’imihindagurikire y’ibihe, Higiro yavuze ko na bo bazi ko izo mbogamizi zibaho koko, ariko ko abahinzi n’aborozi na bo batagomba kubasiga inyuma mu mikoranire.

Ati “Ubuhinzi n’ubworozi bifatiye runini Abanyarwanda, ni yo mpamvu tutashatse kubisiga inyuma. Tuzajya tugerageza gusuzuma imbogamizi zose umushinga ushobora guhura na zo (risk assessment) n’uko zakemurwa mu gihe zaramuka zibayeho.”

Higiro Innocent na Madamu we mu muhango wo gutangiza Iwacu Finance
Higiro Innocent na Madamu we mu muhango wo gutangiza Iwacu Finance

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), Robert Bafakulera, avuga ko iyi serivisi yo gutanga inguzanyo zidasaba ubwizigame ari ingirakamaro mu guteza imbere Abanyarwanda.

Ati “Ibintu byose bigirira akamaro Abanyarwanda muri rusange turabishyigikiye. Akarusho ni uko numvise ko inzira zo gusaba inguzanyo ari ngufi, n’ibisabwa bikaba atari byinshi. Ibi rero bizagirira akamaro abashakaga gukorana n’ibigo by’imari ariko bakabangamirwa n’inzira ndende byacagamo, kandi birizewe kuko iyi mikorere igenzurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda. Dukeneye uburyo bwo koroherezwa mu kuguriza abantu, bagakora imirimo yabo, bakagarura amafaranga bagurijwe.”

Umugenzuzi w’ibigo by’imari bito n’ibiciriritse muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Rwagasana James, avuga ko iyi serivisi isanzwe itangwa hamwe na hamwe muri za Banki, agasanga kuba iki kigo cy’imari ari byo cyibandaho gusa bizarushaho gukorwa neza no kugirira akamaro abakenera inguzanyo.

Umugenzuzi w'ibigo by'imari bito n'ibiciriritse muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Rwagasana James, ashima serivisi nk'izi kuko zongera umubare w'abakorana n'ibigo by'imari
Umugenzuzi w’ibigo by’imari bito n’ibiciriritse muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Rwagasana James, ashima serivisi nk’izi kuko zongera umubare w’abakorana n’ibigo by’imari

Rwagasana ati “Ibi bintu biradushimishije kuko birongera umubare w’abantu baje gutanga serivisi z’imari, kandi bizagabanya n’icyuho cy’abantu batagerwaho na serivisi z’imari.”

Rwagasana avuga ko raporo yasohotse mu mwaka wa 2020 igaragaza ko Abanyarwanda 77% ari bo bagerwaho na serivisi z’imari z’ibigo bigenzurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda, akaba asanga uko ibi bigo by’imari byiyongera kandi bizana imikorere yorohereza ababigana, bizatuma n’abo 23% basigaye babigana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iki kigo kugezubu Kira Korera mumujyi wa Kigali.

Nshongore yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Ni byiza ko abahinzi n’aborozi bagiye koroherwzwa mu guhabwa inguzanyo,
Nonese iki kigo gikorera mu tuhe turere (districts)?

Alexandre yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka