Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana

Umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer).

Yvan Buravan
Yvan Buravan

Ubutumwa bwanditswe n’abamufashaga mu muziki (management), banditse ko uwo muhanzi Yvan Buravan yitabye Imana ari mu Buhinde aho yarimo yivuriza.

Yvan Buravan ni umuhanzi wari ukunzwe n’abatari bake kubera indirimbo ze zakoraga ku mitima ya benshi, aho yaririmbaga yibanda ku rukundo no ku njyana ya gakondo.

Yvan Buravan yavutse tariki 27 Gicurasi 1995, akaba yitabye Imana tariki 17 Kanama 2022 (yari afite imyaka 27 y’amavuko).

Umuhanzi w’Umunyarwanda Yvan Buravan azwiho kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z’umwaka wa 2018, ubwo yegukanaga igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radio y’abafaransa RFI.

Inkuru bijyanye:

Yvan Buravan azibukirwa ku ki?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 45 )

Birababaje kubona umuhanzi nakundaga cane yitabye Imana ntaco umuntu yovuga jewe ntabwo ndemera yuko yitabye Imana kuber’iki urupfu rubaho ncuti yanjye Yvan Buravan ugiye uri muto cane ugiye tukigukeneye tukigutezeho vyinshi.Ntabwo tuzakwibagira narimwe.Imana iguhe iruhuko ridashira.Abamalayika bakujyane mwijuru.

Munyankindi Erasme José yanditse ku itariki ya: 21-08-2022  →  Musubize

Ruhuka amahoro muhanzi wacu

Ornella yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

Ruhuka amahoro

Ornella yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

Yvan Buran namukundaga nonendamubuze nigendera agitukimucyeneye aruhukiremumahoro

Byukusenge chantal yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

Nagukundaga imana ikwiyakirire mubayo

Niyomugabo jean poul yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Nukuri Imana imwakire mubayo

Mbarushimana j damascene yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Ph sinzi umuntu niyabona icyo yabivugaho ntiyabona namagambo yabivugamo gx iyabaga haza irindi tangazo rivuguruza rest in peace my hero, my legend.yh pumzika kwa amani😭😭😭😭😭😭

Emelyne yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Ariko yvan uwiteka aguhe iruhuko ridashira gye nyitanjyira kumureba namusanze KIGALI ahoyari yakoreye igitaramo abanyabugande natwe biratubabajye pee😭😭😭

Bazatsinda Emmy yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

RIP Burabyo IMANA ikwakire mu Bwami bwayo kandi uruhukire mu mahoro!

EricKan yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

rest in peace, Imana ikwakire mubayo kandi ihe kwihangana abasigaye

Mbabazi Andre yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Buravan IMANA DATA ikwakire mubwami bwayo ugiye ukiri muto ....

freedom yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

kuba buravan yitabyimanabyatubabaje nkabafanabe imana imwakiremubayo

imanishimwe yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Birababaje gusa Imana imwakire mubayo 😓😓😓

Ishimwe Reina rams yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka