Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana
Umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer).
Ubutumwa bwanditswe n’abamufashaga mu muziki (management), banditse ko uwo muhanzi Yvan Buravan yitabye Imana ari mu Buhinde aho yarimo yivuriza.
Yvan Buravan ni umuhanzi wari ukunzwe n’abatari bake kubera indirimbo ze zakoraga ku mitima ya benshi, aho yaririmbaga yibanda ku rukundo no ku njyana ya gakondo.
Yvan Buravan yavutse tariki 27 Gicurasi 1995, akaba yitabye Imana tariki 17 Kanama 2022 (yari afite imyaka 27 y’amavuko).
Umuhanzi w’Umunyarwanda Yvan Buravan azwiho kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z’umwaka wa 2018, ubwo yegukanaga igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radio y’abafaransa RFI.
Inkuru bijyanye:
Yvan Buravan azibukirwa ku ki?
Ibitekerezo ( 45 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje kubona umuhanzi nakundaga cane yitabye Imana ntaco umuntu yovuga jewe ntabwo ndemera yuko yitabye Imana kuber’iki urupfu rubaho ncuti yanjye Yvan Buravan ugiye uri muto cane ugiye tukigukeneye tukigutezeho vyinshi.Ntabwo tuzakwibagira narimwe.Imana iguhe iruhuko ridashira.Abamalayika bakujyane mwijuru.
Ruhuka amahoro muhanzi wacu
Ruhuka amahoro
Yvan Buran namukundaga nonendamubuze nigendera agitukimucyeneye aruhukiremumahoro
Nagukundaga imana ikwiyakirire mubayo
Nukuri Imana imwakire mubayo
Ph sinzi umuntu niyabona icyo yabivugaho ntiyabona namagambo yabivugamo gx iyabaga haza irindi tangazo rivuguruza rest in peace my hero, my legend.yh pumzika kwa amani😭😭😭😭😭😭
Ariko yvan uwiteka aguhe iruhuko ridashira gye nyitanjyira kumureba namusanze KIGALI ahoyari yakoreye igitaramo abanyabugande natwe biratubabajye pee😭😭😭
RIP Burabyo IMANA ikwakire mu Bwami bwayo kandi uruhukire mu mahoro!
rest in peace, Imana ikwakire mubayo kandi ihe kwihangana abasigaye
Buravan IMANA DATA ikwakire mubwami bwayo ugiye ukiri muto ....
kuba buravan yitabyimanabyatubabaje nkabafanabe imana imwakiremubayo
Birababaje gusa Imana imwakire mubayo 😓😓😓