Polisi yafashe uwari ugiye gukorera Perimi abantu batatu

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, tariki ya 12 Kanama, ryafashe uwitwa Mayisha Shadrackk w’imyaka 40 y’amavuko, ukurikiranyweho gushaka gukorera abantu batatu, ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rukorerwa kuri mudasobwa ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Uyu Mayisha watawe muri yombi, yari asanzwe ari umwarimu mu ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga rikorera mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko iki gikorwa kinyuranyije n’amategeko, cyagizwemo uruhare n’abandi bantu babiri barimo n’umupolisi na we ukirimo gukorwaho iperereza.

Yagize ati: “Mayisha yafashwe ubwo yageragezaga gukorera abantu batatu, ikizamini cyo kubona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga kuri mudasobwa, ari bo; Mbabazi Fausta, Twizerimana Jean Bosco na Munguyiko Jean D’Amour.”

Yakomeje agira ati: “Hari umupolisi ukekwaho kuba ari we wafashije Mayisha kwinjira mu cyumba gikorerwamo ikizamini, hatagenzuwe ko yujuje ibisabwa, uyu na we yamaze gufatwa. Undi wa gatatu na we ucyekwaho gufatanya na bo ni umwarimu ku ishuri rimwe n’iryo Mayisha yakoreragamo witwa Nyamujojonge Mouhamed ukirimo gushakishwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko Mayisha mu ifatwa rye, bamusanganye nomero zo kwiyandikisha (Kode) za bariya bantu batatu yari agiye gukorera ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo nyamara asanzwe afite uruhushya rwa burundu rwo mu rwego rwa B, nk’uko iperereza ribigaragaza.

Amaze gufatwa, yatangaje ko bariya yari agiye gukorera ibizamini, bari bamwemereye amafaranga atatangaje ingano yayo.

Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho mu gihe hagikomeje ibikorwa byo gufata abacyekwaho kubigiramo uruhare.

CP Kabera yaboneyeho umwanya wo kuburira abagitekereza kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga banyuze mu nzira z’ubusamo zibashora mu gukora ibyaha.

Ingingo ya 277 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange, iteganya ko umuntu wese ku bw’uburiganya wihesha, ukora cyangwa ukoresha atabikwiye, impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa ku bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n’inzego zabigenewe; aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Ingingo ya 4 yo mu itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ivuga ko; umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Police mukomereze aho mubafate abo nibo batubuza amahoro. Kko yobatwaye imodoka baduteza impanuka kko ntibaba bazizi namategeko agenga umuhanda nayo ntibaba bayazi

Alphonse ndikuriyo yanditse ku itariki ya: 14-08-2022  →  Musubize

Turashima cyane police yacu uburyo ikoramo iperereza,igitekerezo n’uko nyuma yogufata,abantunkaba,bijandika mubyaha nkibi,hakabaye habaho nibihano,byabandi bicara ntibakoreshe,umutwe,bakarishishi,amafaranga,Bose bajye bahanwa kimwe,yaba uyakira noyatanga nibwo byozacika.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka