Ndashimira Abanya-Kenya ku bw’amatora yakozwe mu mahoro - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yashimiye Abanya-Kenya kubera uburyo amatora baherutse gukora tariki 09 Kanama 2022 yabaye mu mahoro, uwegakanye intsinzi ari we William Ruto akaba yaratangajwe tariki 15 Kanama 2022.

Perezida Kagame yashimiye William Ruto wegukanye intsinzi (Ifoto yo mu bubiko)
Perezida Kagame yashimiye William Ruto wegukanye intsinzi (Ifoto yo mu bubiko)

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Mu izina rya Guverinoma no mu izina ry’Abaturage b’u Rwanda, ndashimira abavandimwe, abaturage ba Kenya, ku bw’amatora yabaye mu mahoro. Ndashimira kandi Dr William Samoei Ruto watorewe kuyobora Kenya.”

Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifite inyungu nyinshi mu mubano mwiza w’u Rwanda na Kenya.

Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, na yo yashimiye Repubulika ya Kenya kubera amatora meza yagize.

Itangazo ryasohowe n’iyo Minisiteri, rivuga ko Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, bashimira cyane Guverinoma n’abaturage ba Repubulika ya Kenya, kubera imigendekere myiza y’amatora yabaye ku itariki 9 Kanama 2022.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda, iha agaciro gakomeye ubutwererane buri hagati ya Kenya n’u Rwanda, ndetse ikaba ishaka gufata uyu mwanya ngo yongere kugaragaza ubushake ifite bwo kurushaho gukomeza ubucuti busanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Dr. William Ruto yegukanye intsinzi nyuma y’uko yari ahanganye bikomeye na Raila Odinga wari ushyigikiwe na Uhuru Kenyatta wayoboraga icyo gihugu mu myaka icumi ishize. Ruto yabonye amajwi 50.49% mu gihe Odinga bari bahanganye we yabonye amajwi 48.85%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka