Kicukiro: Biyemeje gukomeza gushyigikira imiyoborere myiza u Rwanda rufite

Muri izi mpera z’icyumweru ndetse n’izindi ebyiri zikurikiraho kugeza tariki 03 Nzeri 2022, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), bashyizeho gahunda y’uko abayobozi batowe mu nzego z’ibanze, cyane cyane abagize Inama Njyanama y’Umurenge n’Utugari bahugurwa cyane cyane ku kunoza inshingano zabo no ku bijyanye no kwegera abaturage.

Amahugurwa nk’aya by’umwihariko yabereye no mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, ahabwa Abajyanama batowe ku rwego rw’Umurenge no ku rwego rw’Utugari, ibyo bahuguwemo na bo bakazabisangiza abandi bo ku rwego rw’Imidugudu.

Agaruka ku ntego y’aya mahugurwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, yagize ati “Ni umwanya mwiza wo kugira ngo nk’Abajyanama bagiyemo ari bashya bamenye byinshi kuri gahunda za Leta. Ni ngombwa kugira ngo bahugurwe, noneho na bo bazajye guhugura abandi kugira ngo umuturage arusheho kuba ku isonga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko afasha Abajyanama kunoza inshingano zabo mu miyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko afasha Abajyanama kunoza inshingano zabo mu miyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga

Abahuguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022 muri uwo Murenge wa Kicukiro, bahawe ikiganiro kivuga ku miyoborere y’u Rwanda mbere na nyuma ya 1994.

Ni ikiganiro bahawe na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon. Sheikh Mussa Fazil Harerimana. Yabagaragarije uko imiyoborere y’Igihugu yagenze mbere na nyuma ya 1994, agaragaza ko uyu munsi aho Igihugu kigeze bisa nk’aho cyavutse mu 1994.

Abahuguwe bavuze ko ubu u Rwanda rufite imiyoborere myiza kuva mu 1994, ishingiye ku buyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame, na bo nk’abajyanama bakaba bumva ko bagomba gutera ikirenge mu cy’Umukuru w’Igihugu no kugira imyitwarire myiza ishyira umuturage ku isonga haba mu bijyanye n’imibereho myiza, mu iterambere, mu bukungu n’ibindi.

Ni amahugurwa yaranzwemo kungurana ibitekerezo, abakiri bato bashima imiyoborere u Rwanda rufite, biyemeza kuyishyigikira
Ni amahugurwa yaranzwemo kungurana ibitekerezo, abakiri bato bashima imiyoborere u Rwanda rufite, biyemeza kuyishyigikira

Umwe muri bo ati “Tweretswe ko nko mu bukungu mbere ya 1994 abaturage aho kugira ngo bahinge ibishobora kubatunga, ahubwo bibandaga ku bijyanwa mu mahanga kubera ko abanyamahanga babaga beretse Abanyarwanda ko batabaha kwihingira ibibatunga, ahubwo bagahinga ibijya gukiza ibindi bihugu, hanyuma ibihugu bikajya gukoresha bimwe mu byahinzwe n’Abanyarwanda, bakazana ibyo umuntu yakwita ibisigazwa bakaba ari byo bagenera Abanyarwanda.”

Ati “Tweretswe uburyo Igihugu cyacu gifite amahirwe, ko tudakwiye kukigaya mu buso, ahubwo kiragutse. Urugero ubu u Rwanda ruyoboye Umuryango Commonwealth uhuriyemo ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza. Ntabwo barebye ubuso, ahubwo barebye ubushobozi”.

Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Hon. Sheikh Mussa Fazil Harerimana (ufite indangururamajwi) yagaragaje ko imiyoborere myiza u Rwanda rufite ubu ikwiriye gukomeza gushyigikirwa
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon. Sheikh Mussa Fazil Harerimana (ufite indangururamajwi) yagaragaje ko imiyoborere myiza u Rwanda rufite ubu ikwiriye gukomeza gushyigikirwa

Depite Sheikh Mussa Fazil Harerimana avuga ko ibi biganiro bihabwa Abajyanama ari ingenzi kuko bibafasha kumenya uko bakora inshingano zabo batabusanya cyane ko baba bahagarariye inzego zitandukanye zirimo ibyiciro byose by’abaturage.

Agaruka ku kiganiro yatanze ku miyoborere yaranze u Rwanda n’uburyo indangagaciro zayo zagiye zipfa ariko uyu munsi u Rwanda rukaba rufite imiyoborere myiza, Hon. Mussa Fazil Harerimana, yavuze ko ubukoloni buri mu byasenye indangagaciro z’u Rwanda, kuko abakoloni bazanye amacakubiri ashingiye ku moko, yerekana ko indangagaciro nyarwanda bazisenye bagamije gutuma Abanyarwanda batagira Igihugu gikomeye.

N’ubwo u Rwanda rwahawe ubwigenge, abayoboye u Rwanda nyuma yaho na bo ngo bongeyeho amacakubiri ashingiye ku turere, bagira n’uruhare mu gutegura Jenoside. Icyakora nyuma yaho habonetse ubuyobozi bwiza burayihagarika, bushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda n’imiyoborere ishingiye kuri Demokarasi.

Depite Harerimana ati “Ubu dufite Igihugu cyiza kiyobowe neza, kandi gikomeje kugira ibigwi mu ruhando mpuzamahanga. Ibyo ntitwabigeraho tudafite ubuyobozi bwiza, kandi dukwiriye kubusengera kugira ngo bukomeze bubeho, noneho n’abagera ikirenge mu cyabwo, babe babyumva neza. Ni cyo aya mahugurwa avuga.”

Hon. Harerimana yabwiye abakiri bato ko bakwiriye kumenya byinshi ku miyoborere myiza u Rwanda rufite ubu, kugira ngo bazakomereze muri uwo murongo uganisha Igihugu aheza.

Ati “Icya mbere bakwiye gukora, ni ukwamagana abashaka gusenya umurongo mwiza w’Imiyoborere Igihugu kirimo. Nibahura n’uwusenya ntibamwihanganire, bamubwire ibyo bigiye hano byerekana ukuri ku iterambere ry’u Rwanda. Ababinenga bakoresha ikoranabuhanga, kandi uru rubyiruko na rwo rwararyize kubarusha. Umuntu umwe navuga, bamusubize ari nka 50 kandi batabusanya.”

Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Kicukiro yashimiye abitabiriye amahugurwa, abasaba ko ibyo bungutse babisangiza abandi
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro yashimiye abitabiriye amahugurwa, abasaba ko ibyo bungutse babisangiza abandi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka