Nyagatare: Abafite amakusanyirizo y’amata barishimira ko ibibazo by’umuriro muke byakemutse

Abaturage batuye mu mirenge ya Katabagemu na Karangazi no mu Kagari ka Ryabega mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare barishimira iterambere bagejejweho babona amashanyarazi bamwe batari bafite, abandi bishimira ko babonye amashanyarazi afite ingufu aho bakoreshaga amashanyarazi adafite ingufu ya monofaze (Monophasé/Single Phase) ubu akaba yarongerewe ingufu akaba tirifaze (Triphasé/three phase).

Amakusanyirizo y'amata ubu ntagifite ikibazo cy'umuriro muke
Amakusanyirizo y’amata ubu ntagifite ikibazo cy’umuriro muke

Nyagatare izwiho kurangwamo aborozi benshi b’inka, ikagira amakusanyirizo y’amata menshi, bityo abo borozi bagakenera amashanyarazi yo kwifashisha mu kubika amata no kuyatunganya. Mbere bagikoresha umuriro wa monofaze, binubiraga ko amashanyarazi bafite adafite ingufu ku buryo atabashaga gutuma imashini zabo zikora neza.

Abafite ayo makusanyirizo bagaragaje ibyishimo batewe no kuba barahawe amashanyarazi afite imbaraga, ko ubu akazi gakorwa neza ndetse n’umusaruro w’amata bakira ukaba wariyongereye uko babyifuzaga.

Mugemana Johnson ni umucungamutungo wa Koperative ibyaza umusaruro amata yitwa Katabagemu Farmers Cooperative.

Uyu mugabo arashima cyane REG kuba yarabafashije kubona umuriro uhagije kuko ubundi basaga nk’aho nta muriro bafite n’ubwo bari bawufite.

Mugemana yagize ati “Ubusanzwe twakoreshaga umuriro wa monofaze ariko ntubashe gutuma imashini zacu zikora neza. Icyo gihe ntacyo byari bitumariye kuko n’ubundi kugira ngo tubyaze umusaruro aya mata y’abanyamuryango bacu byadusabaga gukoresha “generator”, wasangaga akenshi dukoresha amafaranga angana n’ibihumbi magana inani ku kwezi (800,000 Rwf) kuri “generator” none ubu twagejejweho umuriro wa tirifaze ubu imashini zacu zirakora neza ndetse n’amafaranga twakoresha yaragabanutse cyane turishyura make.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko nyuma y’uko amashanyarazi bakoresha yongerewe ingano, umukamo bakeneraga na wo wiyongereye bityo abaturage bo muri Nyagatare babagemurira amata babyungukiyemo.

Twahirwa Peter na we ni umuyobozi wa Koperative ya Rwabiharamba itunganya amata, iherereye mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Ndama mu Mudugudu wa Rwabiharamba.

Twahirwa avuga ko ahakorera iyi koperative yabo babonye amashanyarazi adacikagurika , ndetse mbere y’uko bagezwaho ayo mashanyarazi bakoreshaga “generator” kandi zikabatwara amafaranga menshi.

Yagize ati “mbere y’uko tugezwaho amashanyarazi twakoreshaga amafaranga asaga miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Rwf) ku kwezi; agura mazutu yo gushyira muri “generator” ariko ubu dukoresha amashanyarazi twishyura amafaranga asaga ibihumbi magana atandatu ndetse dufite amashanyarazi afite ingufu kuko twahawe umuriro wa tirifaze.”

Twahirwa akomeza avuga ko umuriro unabafasha gupima amata kandi mbere bitarabagaho ndetse rimwe na rimwe bakakira amata yangiritse akabapfira ubusa.

Niyonkuru Benoit, umuyobozi w’ishami rya REG muri Nyagatare, avuga ko inganda zose zitunganya amata mu Karere ka Nyagatare zahawe amashanyarazi ya tirifaze afite ingufu amamashimi bakoresha akeneye kandi adacikagurika ndetse n’iyo habayeho impamvu ituma amashanyarazi agenda, ngo bihutira kuza gufasha abaturage vuba.

Niyonkuru Benoit uyobora ishami rya REG/Nyagatare
Niyonkuru Benoit uyobora ishami rya REG/Nyagatare

Benoit avuga ko kugeza ubu imibare bafite muri Nyagatare igaragaza ko abaturage batuye muri aka Karere bangana na 52% bamaze kugezwaho amashanyarazi, kudindira mu kugeza amashanyarazi ku ngo nyinshi bikaba byaratewe n’uko aka Karere kari kagizwe ahanini n’amashyamba.

Benoit akomeza avuga ko bizera ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzasoza bamaze guha amashanyarazi abaturage basaga 60% kuko bafite imishinga myinshi iri gukorera muri Nyagatare iha abahatuye amashanyarazi.

Ati : “Imirimo yo guha amashanyarazi abatuye Nyagatare irimo kwihutishwa ndetse n’ibikoresho bikenewe birahari. Dufite icyizere ko uyu mwaka wa 2024 uzarangira buri rugo rwa Nyagatare rufite amashanyarazi.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 62.3% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda harimo 46% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 16.3% bafite amashanyarazi adafatiye ku miyoboro migari higanjemo afatiye ku mirasire z’izuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka