Kayitesi warokotse ibitero bya FLN yahuye n’akaga gakomeye mu ishyamba rya Nyungwe (Ubuhamya)

Ku wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 z’umugoroba nibwo imodoka eshatu zari mu muhanda mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe zagabweho ibitero n’abantu bitwaje intwaro, barazitwika, bamwe mu bari bazirimo bahasiga ubuzima, abandi barakomereka.

Kayitesi Alice
Kayitesi Alice

Kayitesi Alice ni umwe mu bari muri izo modoka barokotse ibitero n’ubwo kugeza n’ubu ngo byanze kumuva mu mutwe bikaba bikimugiraho ingaruka.

Kuri uwo munsi ku wa Gatandatu saa kumi z’umugoroba, nibwo yakatishije itike imuvana i Rusizi imuzana i Kigali. Bamaze nk’isaha n’igice bari mu muhanda bageze mu ishyamba rya Nyungwe hagati ngo bahasanze igiti gitambitse hagati mu muhanda.

Kayitesi avuga ko ari bwo bwa mbere yari anyuze mu ishyamba rya Nyungwe. Aho mu muhanda hari hatambitse igiti ngo bahasanze abantu biganjemo urubyiruko bari bambaye imyenda ivanzemo iya gisirikare n’iya gisivili. Ngo bahagaritse iyo modoka, basaba abayirimo gusohoka ari na ko bababwira amagambo mabi babatuka, barasa amasasu abiri mu kirere.

Abari muri iyo modoka barebye imbere bahabona izindi modoka bahagaritse, abari bazirimo babakuyemo baryamye hasi bubitse inda. Shoferi akimara kubona izindi modoka zahagaze imbere na we ngo yahise ahagarara, abantu biganjemo abasore bari bafite imbunda bazenguruka iyo modoka batangira no kuyirasamo, bamena ibirahuri, bamwe mu bari bayirimo amasasu arabafata.

Kayitesi avuga ko yari ari kumwe n’umusore w’inshuti ye witwa Ivan. Mu bo barashe harimo akana k’agakobwa kari kicaye iruhande rwabo, ariko na Ivan bamurasa ukuguru arakomereka cyane ndetse na Kayitesi baramurasa gusa we ntiyahita abyumva.

Imodoka ngo yarahengamye yenda kugwa mu manga ariko isigara iregetse hejuru ntiyagwamo ahubwo bamwe mu bari bayirimo barahanuka bagwa muri iyo manga.

Kayitesi ari mu bahanutse muri iyo manga, igiti kimwe kimujomba mu mugongo, ikindi kimujomba ku kuboko.

Kayitesi avuga ko yagarukiye kure kuko na we haburaga gato ngo ashiremo umwuka
Kayitesi avuga ko yagarukiye kure kuko na we haburaga gato ngo ashiremo umwuka

Ivan na we ari mu baguye muri iyo manga ariko kuko yari yakomeretse cyane kandi badashobora kumuhungana muri iryo shyamba, ngo Kayitesi yakuyemo ishati ayizirika ku kuguru kwa Ivan kugira ngo adakomeza kuva amaraso cyane.

Kayitesi ati “Hejuru yacu twumvise barashe undi muntu, duhita dukurura Ivan tumwigiza hirya, duhita twiruka twinjira mu ishyamba turahunga.”

Kayitesi avuga ko bwari butangiye kwira kuko bageze mu ishyamba saa kumi n’imwe na mirongo ine, babarasa mu ma saa kumi n’ebyiri.

Ngo yagerageje kureba kuri telefone ngo ahamagare abantu baze babatabare ariko asanga muri iryo shyamba itumanaho rya telefone ridakora. Ngo bakiri aho hafi barimo guhunga, barebye inyuma babona imyotsi ya ya modoka barimo bayitwitse.

Ati “Twakomeje guhunga twinjira muri Nyungwe twirinda kwegera umuhanda ariko twese nta n’umwe wari uzi ibyerekezo byo muri iryo shyamba rya Nyungwe. Twagenze ahantu hanini cyane hafi isaha yose, bigera aho turahagarara twiyemeza kuguma aho twari turi turavuga tuti ‘niba ari n’ibisimba biturya, biturire hano’”.

Aho bari bageze ngo barahagumye buracya, bigeze nka saa kumi n’imwe za mu gitondo biyemeza kuva aho baraye berekera ku muhanda, bibwira ko abari babateze baba bahavuye bakagenda. Bageze ku muhanda ngo bahasanze abasirikare b’u Rwanda, ariko Kayitesi we yanga kwemera ko ari bo baje kubatabara, ahubwo ngo yarababonye ariruka, ariko barabahumuriza, bababwira ko ari ingabo z’u Rwanda zije kubatabara. Ngo abo basirikare barambitse imbunda hasi, bakomeza kubinginga bagera aho baratuza.

Bamwe muri bo bahunze bari bakomeretse ariko abandi nta cyo babaye, abakomeretse babajyana kwa muganga ku bitaro bya Kigeme i Nyamagabe.

Aha Kayitesi arerekana kimwe mu bikomere yagiriye muri ayo makuba yo mu ishyamba rya Nyungwe
Aha Kayitesi arerekana kimwe mu bikomere yagiriye muri ayo makuba yo mu ishyamba rya Nyungwe

Kayitesi na we avuga ko kubera ibikomere yari afite yatewe n’amasasu n’ibiti byamujombye, akava amaraso menshi, kongeraho imbeho yo muri Nyungwe ndetse n’imvura yabanyagiriye muri iryo shyamba inshuro ebyiri muri iryo joro, yambaye isengeri yonyine hejuru, umubiri we wahindutse usa n’umweru. Icyakora ngo yageze kwa muganga ku Kigeme bamwitaho baramuvura aroroherwa n’ubwo ibyo bitero byamusigiye ubumuga.

Kayitesi ababazwa n’uwiyita Sankara wigambye ibitero byo muri Nyungwe

Kayitesi agaruka ku magambo yatangajwe na Nsabimana Callixte wiyita Sankara wigambye ibyo bitero aho yavuze ko abarwanyi ba FLN yari abereye umuvugizi ari bo babikoze.

Kayitesi ati “Icyo si igikorwa cy’ubutwari umuntu nka Sankara akwiye kwigamba. Abantu yishe harimo n’abana ntaho bari baziranye na we, nta n’aho bari bahuriye n’ibibazo bya Sankara.”

Ati “Ubu nanjye aka kanya ndi ikimuga, ibyo nakoraga byose byarahagaze kubera ibintu nk’ibyo by’amaherere. Niba afite umutima wicuza azasabe imbabazi, asabe n’Imana imbabazi.”

Kayitesi aganira na Kigali Today, yanyuzagamo kwihangana bikamugora, agafatwa n’ikiniga ndetse n’amarira agashoka ku matama. Avuga ko kuri ubu agihura n’ingaruka z’ibyo bitero byo muri Nyungwe kuko amaze imyaka ibiri n’igice adasinzira kuko ako kaga yanyuzemo muri Nyungwe gahora kamugaruka mu mutwe akabura ibitotsi, akaba ndetse ngo hari n’igihe afata ibinini bituma abasha kubona ibitotsi.

Avuga ku bagabye ibyo bitero, byumvikanyemo cyane Sankara na Rusesabagina ndetse ubu bari imbere y’ubutabera, Kayitesi yagize ati “batumye tureba ibintu bitari ngombwa, batumye dutekereza nabi, aka kanya hari imiryango ibabaye, abantu benshi ubuzima bwabo bwarahindutse, nanjye ndimo, ubu mfite ubumuga butuma ntambara neza ngo ngende nk’abandi. Icyo nasaba ababishinzwe ni uko dukeneye ubutabera.”

Reba uko Kayitesi asobanura ibyababayeho muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umwana ati dukeneye ubutabera.kandi koko nibyo.
Mugihe mwebwe murebera umukobwa wa rusesabagina yirirwa akoronga ngo se arazirubusa mwibitseho ubuhamya bw’umwana w’urwanda wazahariye mubikorwa by’uriya mugizi wa nabi.

Ubwo se Malachie ubitugezaho we yabikozeho iki? Gushaka views gusa?
Cyakora birababaje pee.

Tity yanditse ku itariki ya: 15-06-2021  →  Musubize

Sorry Bambe , ubutabera nicyo buberaho agomba kubiryozwa ,
Unteye ikiniga nanjye

[email protected] yanditse ku itariki ya: 15-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka