TB Joshua wamamaye mu kwigisha ijambo ry’Imana yapfuye

Umwe mu bigisha ijambo ry’Imana wamamaye cyane cyane ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku isi, TB Joshua, yitabye Imana afite imyaka 57 y’amavuko.

TB Joshua
TB Joshua

Ku muyoboro yakoreshaga wa Facebook ukurikirwa n’abarenga miliyoni eshanu handitsweho amagambo agira ati “Imana yatwaye Umugaragu wayo.”

Mu bakurikiraga inyigisho ze wasangaga harimo n’abanyapolitiki bakomeye.

Biravugwa ko yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 05 Kamena 2021 nyuma y’uko yari amaze kwigisha ijambo ry’Imana, icyakora impamvu z’urupfu rwe ntizahise zitangazwa.

Urupfu rwa Temitope Balogun (TB) Joshua rwababaje benshi bamukundaga, dore ko yari akiri muto kandi akaba apfuye mu buryo butunguranye.

Benshi bamukundiraga ko mu buzima bwe yazirikanaga abakene, agakunda no kwibanda ku bikorwa bigamije kubafasha gutera imbere.

TB Joshua yigishaga hirya no hino ku isi, akaba yari afite itorero yashinze ryitwa ‘Church of All Nations’, akaba yakundaga gutanga inyigisho ze akoresheje cyane cyane televiziyo.

Icyakora mu bihe bishize yakunze no guteranyiriza hamwe abantu, ugasanga ababarirwa muu bihumbi n’ibihumbi bahurujwe no kumva uburyo yigisha.

Ni umwe mu bantu badukanye inyigisho zo gukiza abantu indwara z’ubwoko bwose harimo na SIDA, ibi bigatuma abantu bava hirya no hino ku isi baje kumushaka ngo abasengere bakire.

BBC yatangaje ko abayoboke be bamwitaga Umuhanuzi. Yari afite televiziyo yitwa ‘Emmanuel TV’ yakundaga kwigishirizaho ijambo ry’Imana, icyakora yakundaga no gukoresha ibiterane ahantu hatandukanye haba muri Afurika, Amerika, mu Bwongereza, n’ahandi hirya no hino ku Isi.

Mu 2014 yahuye n’ibibazo bikomeye ubwo rumwe mu nsengero ze rwagwiraga abantu abri bateraniyemo, ababarirwa mu 116 bakahasiga ubuzima, biganjemo abo muri Afurika y’Epfo. Urwo rusengero rwanenzwe kuba rwari rwubatse nabi, ariko ntiyigeze abiryozwa, dore ko hari abatarumvaga uruhare rwe muri iyo mpanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka