Nyabugogo: Umunyamategeko Bukuru Ntwali ni we bivugwa ko yasimbutse mu igorofa arapfa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyamategeko Bukuru Ntwali wari utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali ari we byatangajwe ko yiyahuriye i Nyabugogo mu nyubako z’isoko ry’Inkundamahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021.

Umunyamulenge Me Bukuru Ntwali yari umuhanga mu byerekeranye n'amategeko
Umunyamulenge Me Bukuru Ntwali yari umuhanga mu byerekeranye n’amategeko

Byari byatangajwe ko yaba yiyahuye nyuma yo kumenya ko umugore we yarimo asambana, icyakora hakaba harimo gukorwa iperereza mu rwego rwo kumenya icyateye urupfu rwe.

Umunyamategeko Bukuru Ntwali yakundaga kumvikana mu itangazamakuru akora ubusesenguzi butandukanye mu byerekeranye n’amategeko, akaba mu minsi ishize yarakunze kumvikana agaragaza akarengane Abanyamulemge bakorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mbanje gushimira ikinyamakuru Kigali Today umwanya wacyo cyatanze kugira ngo abasomyi bacyo bahanahane ibitekerezo k’urupfu rwa Me Bukuri Ntwali.Mboneyeho uyu mwanya wo kwihanganisha umuryango we mugali ndetse n’inshuti z’umuryango>
Bukuru Ntwali twarakoranye fafi imyaka irenga itandatu yose ndetse nyuma kuva mu itangazamakuru , twari dufitanye umushinga wo kwandika igitabo ku mateka y’u Rwanda> Mumbabarire sininjira mu mizi y\urupfu rwe ariko Bukuru Ntwali hashize hafi imyaka 2 yarahindutse cyane kandi anafite uburakari burenze ubwo yagiraga mbere. Umugore we ni umwarimu kazi kandi ukuze. Ntibyumvikana ukuntu yaje kuba umukarasiw’imbuto mu nyubako y’Inkundamahoro !!!!!
Mureke inzego zibishinzwe zikore inshingano zazo aho gukwirakwiza impuha mu bantu kuko nabwo ni ubundi burozi mu bitekerezo by’abantu>...
Mukomeze mwihangane kandi twirinda impamvu iyo ari yo yose yatuma twishyira urupfu kuko u Rwanda rwakuyeho igihano cy’urupfu mu mwaka w’i 2007

Ntarugera François

Ntarugera François( Mazimpaka) yanditse ku itariki ya: 5-06-2021  →  Musubize

Uyu mugabo yari arenzwe!
Kwitabira icyo utihaye kandi utakeisubiza koko.

Alias digne yanditse ku itariki ya: 3-06-2021  →  Musubize

Inkuru y’uyu mupapa irababaje cyane.Buri mwaka,ku isi yose abantu biyahura babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Hiyahura umuntu umwe buri masegonda 40.Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13 ,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose izabakura mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

kayiura yanditse ku itariki ya: 3-06-2021  →  Musubize

Twihanganishije uwomuryangowabuze Ubuntu Seiko mucukumburewanga ibivungwa juniper atabyorwose

Uwizeyinamaalphonse yanditse ku itariki ya: 3-06-2021  →  Musubize

Umuntu wize akora ibi koko?
Ubwo se yakemuye ikihe kibazo?

Alia MWIZA yanditse ku itariki ya: 3-06-2021  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira gusa,abantu tugomba kubaha ubuzima twahawe ntabwo nkumunyamategeko agomba kwikatira igihano cyo kwivutsa ubuzima kucyaha kitanarenza amezi atandatu yigifungo

harones yanditse ku itariki ya: 2-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka