#COVID19: Abanduye bashya 451 barimo 219 babonetse i Kigali

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 451 babasanzemo Covid-19, umuntu umwe ni we wakize, undi muntu umwe yitabye Imana, naho abarembye ni 16 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Uwitabye Imana ni umugore w’imyaka 74 i Kigali, akaba yahise atuma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda uba abantu 378.

Abantu 246,476 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 187 bayihawe kuri uyu wa Gatanu.

Imibare y’abandura ikomeje kugaragara ko irimo kwiyongera, dore ko mbere yaho na bwo hari habonetse abarwayi bashya 422.

Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza?
Ndabashimiye ku makuru agezweho mutugezaho! It is my first time to look at Kigali today!!

Longin yanditse ku itariki ya: 20-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka