Tugomba kongera ingufu muri gahunda ya COVAX - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ko gahunda ya COVAX irushaho kongerwamo ingufu kugira ngo isi ibashe guhashya burundu icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame
Perezida Kagame

Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga yigaga ku buryo bwo gutera inkunga gahunda ya COVAX igamije gusaranganya inkingo za COVID-19 kuri bose.

Perezida Kagame yavuze ko gahunda ya COVAX yagize akamaro kuko yarokoye ubuzima bw’abantu benshi haba mu Rwanda n’ahandi ku isi. Yavuze ko u Rwanda rwahawe inkingo zisaga ibihumbi 500 binyuze muri iyo gahunda ya COVAX, bituma u Rwanda rubasha gukingira 3% by’abaturage barwo.

Yashimiye ikigo GAVI gikora ibijyanye n’inkingo, ashimira ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ndetse n’ihuriro rigamije kurwanya ibyorezo (CEPI) kubera akazi gakomeye bakoze mu gufasha isi kubona inkingo za COVID-19.

Icyakora Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko abaturage benshi bo hirya no hino ku isi bagifite ibyago byo kwibasirwa na COVID-19, umugabane wa Afurika ukaba ari wo wugarijwe cyane.

Ati “Rero tugomba kongera ingufu kandi tugaharanira gushaka uburyo butandukanye bufasha COVAX kubona inkingo, ari na ko duharanira ko Afurika igira ubushobozi bwo kwikorera inkingo mu bihe biri imbere.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka