Barinubira isubikwa rya hato na hato ry’urubanza rw’ababambuye

Abanyamuryango 10 ba Sacco Dukire Ndego yo mu karere ka Kayonza bari mu rubanza baregamo uwahoze ari umucungamari n’uwari ushinzwe inguzanyo muri icyo kigo.

Abaturage baba baje ari benshi gushinja abahoze bayobora Sacco Dukire ya Ndego
Abaturage baba baje ari benshi gushinja abahoze bayobora Sacco Dukire ya Ndego

Aba baturage barega uwari uwari umucungamari n’uwari ushinzwe inguzanyo muri iyi Sacco ikorera mu Murenge wa Ndego, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Baregwa kandi kurigisa no kwonona umutungo no kwambura umutungo w’abaturage. Ibyo birego byose bikubiye mu indishyi zibarirwa muri miliyoni 8Frw, mu gihe abo baturage bose baregera miliyoni 61Frw.

Abo bayobozi batawe muri yombi nyuma y’igenzura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) ryakozwe mu Ugushyingo 2017. Iryo genzura ryasanze hari miliyoni hafi umunani zagaragaye ko zanyerejwe.

Ku ikubitiro abanyamuryango 26 ba Sacco Dukire Ndego ni bo bagaragaje ko bafitanye ibibazo n’iyo sacco, bavuga ko bishyuye inguzanyo ariko bigakomeza kugaragazwa ko batishyuye.

Umwenda banditsweho wakomeje kwiyongeraho amande y’ubukererwe, hakaba aho bandikwaho amafaranga menshi aruta ayo bagujije.

Bamwe muri abo baturage baregera indishyi z’akababaro bavuga ko gukurikirana urwo rubanza ruburanishirizwa mu Karere ka Ngoma bibagora kuko bibasaba gukora ingendo ndende.

Bongeraho ko nta n’ikizere bafite ko urubanza ruzarangira vuba, kuko kuva rwatangira mu Ugushyingo 2017 rumaze gusubikwa inshuro zirindwi.

Umwe muri bo avuga ko iryo subikwa rya hato na hato rituma basiragira mu nzira kandi bikabatwara n’amafaranga menshi, bikaba bimaze kubakururira ubukene.

Agira ati “Tuva Kayonza tujya i Ngoma kandi dukurikirana amafaranga yacu yanyerejwe n’abakomeye, biradukomereye kubona ubutabera ntabwo bizatworohera.”

Uyu muturage kimwe na bagenzi be basabye ko urubanza rwaburanwa rukarangira aho gukomeza guhora rusubikwa cyangwa rukimurirwa hafi y’aho batuye mu murenge wa Ndego.

Ati “Turasaba ko urubanza twakorwa rukarangira vuba cyangwa se rukaburanishwa iwacu kuko bigaragara ko hari abazananirwa bakabura uko baharanira amafaranga yabo.”

Umuvugizi w’inkiko, Mutabazi Harrison avuga ko kuba bava mu karere kamwe bajya kuburanira mu kandi, biterwa n’uko amategeko ateganya ko urwo rubanza rugomba kuburanishirizwa ku cyicaro cy’urukiko.

Ibi bivuze ko abaturage bo mu turere twa Ngoma, Kayonza, Kirehe na Rwamagana bose bakora bene izo ngendo baza kuburanira ku ifasi y’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma.

Ngo kereka habayeho ubuvugizi amategeko akazahindurwa akajya yemera ko zimwe mu manza zibera hafi y’aho ababuranyi batuye. Nyamara hari iz’ubwicanyi zibera aho icyaha cyakorewe.

Mutabazi asobanura ko bikorwa mu rwego rwo kwigisha no gutanga isomo ku bandi bahatuye. Indi mpamvu imanza zose zitegerezwa abaturage ngo ni uko bihenze.

Naho kuba rumaze gusubikwa inshuro zirindwi ngo nta mpamvu n’imwe yaturutse ku rukiko ahubwo biterwa n’uko urubanza ari rurerure hanyuma ku munsi wo kuburana byagera mu masaha y’umugoroba bwije rugasubikwa rukimurirwa ku yindi tariki.

Ati Bararuburanishaga rukagera nka saa kumi n’ebyiri bakarusubika nanone rukaburanishwa kubera ari rurerure, hari undi mu avocat waje atazwi kugira ngo bemeze ko yemewe ku yindi nshuro ababuranyi barabura rusasubikwa, ejo bundi haba impaka z’ibitabo by’anketi si ikibazo cy’urukiko.

Ku bijyanye no gusubika urubanza inshuro zirindwi zose, Mutabazi avuga ko nta mubare ntarengwa urubanza rutagomba kurenza rusubikwa dore ko ngo hari n’imanza zimara amezi n’amezi bitewe n’imiterere yazo.

Icyakora ngo hari icyizere ko uru rwa sacco Ndego nirwongera gusubukurwa ku itariki ya 16 z’ukwa kane uyu mwaka, ruzahita rupfundikirwa.

Abandi bagiye bishyura mu ntoki babisabwe n’abakozi ba Sacco ariko amafaranga ntiyandikwe mu mpapuro zigaragaza ko bishyuye.

10 muri abo 26 ni bo bonyine bakomeje gukurikirana ibibazo byabo kuko abandi ngo babiretse kubera kubura ubushobozi, abandi bikura mu rubanza kuko abo baregaga ngo babahamagaye bakabasaba kubireka babizeza ko bazabishyura bitabaye ngombwa kujya mu nkiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

baryozwe ayo mafaranga.

sadjusi yanditse ku itariki ya: 22-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka