The Finest yegukanye irushanwa rya "Street dance"
Itsinda rya “The Finest” niryo rygukanye irushanwa ryari rimaze iminsi rishaka ibihangange mu kubyina imbyino zigezweho zibyinirwa mu mihanda zizwi nka "Street Dance."
Iri rushanwa ryasojwe kuwa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018, aho ryari ryabereye mu Karere ka Rubavu. The Finest yegukanye igihembo cya miliyoni 1Frw.
The Snipers yabaye iya kabiri, Monsters iba iya gatatu. Amatsinda atatu ya mbere yose ni ayo mu Mujyi wa Kigali.
Ku mwanya wa kane haje itsinda rya Hope Dance ryo mu Mujyi wa Rubavu, naho itsinda ryo muri Musanze rizwi nka The masters riza ku mwanya wa munani.
Muri ibi birori hatanzwe ubutumwa bwo kwirinda SIDA no kurwanya inda zitateguwe ku bangavu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|