Abarimu ba APACOPE bavanye muri Amerika ibanga ryo kuzahura ireme ry’uburezi

Abarimu bane bigisha mu rwunge rw’amashuri rwa APACOPE mu mujyi wa Kigali bagarutse mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri bari bamaze mu rugendoshuri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Aba barimu bigisha muri APACOPE bavuga ko hari byinshi bigiye muri Amerika biza kubafasha mu kuzamura ireme ry'Uburezi
Aba barimu bigisha muri APACOPE bavuga ko hari byinshi bigiye muri Amerika biza kubafasha mu kuzamura ireme ry’Uburezi

Aba barimu bagarutse kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mata 2018, bavuga ko bashingiye kubyo babonye muri USA, hakwiye kugira igikorwa mu Rwanda, kugira ngo ireme ry’uburezi rizamuke mu buryo bukwiye.

Donata Niyigena na Bazimya Bernard ni abarimu bavuye muri Amerika muri Anapolis. Bavuga ko babonye ko imyigishirize y’abana baho itandukanye no mu Rwanda aho abana bahabwa umwanya uhagije wo kwivumburira bakoresheje ikoranabuhanga.

Ni mu gihe mu Rwanda ngo uretse kuba hatari n’ibikoresho byinshi, abana badahabwa uwo mwanya ahubwo usanga babaha ibyo bashyira mu mutwe.

Umwe yagize ati “Twabonye ko umwana ari umuntu ushoboye iyo wamuhaye umwanya wo kwivumburira ukaza umwunganira ariko ukamuha uburyo ari we wikorera akabyibonera”.

Don Davy Mbarushimana na Kwisanga Rene na bo baturutse mu gihugu cya Amerika kwiga uburyo bwo kwigisha abana mu buryo buteye imbere. Ngo batunguwe cyane n’uburyo mwarimu ari umuntu wiyubashye cyane, bituma arushaho gukunda umurimo.

Umwe yagize ati “Abarimu hariya bakunda abana nkatwe tubihuriyeho ariko kandi babayeho neza ntacyo bashinja leta. Ikindi dukwiye kwiga gitangaje ni uko iyo ugeze mu kigo cy’ishuri ubona neza ko ari ishuri rwose, ahantu hose haba hatatse ibintu byigisha abana yewe no mu bwiherero haba hatatse ibyigisha abana”.

Aba barimu ngo bizeye ko hari icyo bari buhindure bahereye muri APACOPE
Aba barimu ngo bizeye ko hari icyo bari buhindure bahereye muri APACOPE

Umuyobozi w’ikigo cya APACOPE, Dusabeyezu Adelaide avuga ko iki gikorwa cyagezweho babifashijwemo na Connect Rwanda bakaba bizeye ko hari impinduka izagaragara mu buryo abarimu bigishagamo kuko bazasangiza abandi ubumenyi bakuyeyo, ndetse ko n’ibikoresho bizafasha bizagenda biboneka bigafasha abana.

Yagize ati “Ntabwo twahita tugera ku rwego rwabo kuko n’igihugu cyateye imbere gusa tuzagenda dushaka ibikoresho buhoro buhoro icy’ingenzi ni uko uyu mwuka wo guha abana umwanya no kumuha icyizere ngo yishakire bikorwa ku barezi bose”.

Uru rugendoshuri ruje rukurikira urwo abarimu bo muri Amerika bakoreye mu Rwanda, ubu bukaba ari ubufatanye iri shuri rya Apacope rikomeje kugira n’abo barimu mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi no gufasha abana gukura bafite ubumenyi n’uburere buzabafasha kwibeshaho no kubaka igihugu cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wonderful! Congratulations teachers and to School APACOPE!

Steve Hays yanditse ku itariki ya: 30-04-2018  →  Musubize

Ni byiza cyane urwo rugendo shuli

Kalisa yanditse ku itariki ya: 30-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka