Salus Poluli yiyubururiye muri Salus Music band
Orchestre Salus Music Band igizwe n’abanyeshuri bakirangiza kaminuza y’u Rwanda, ije kumara inyota abakunzi b’umuziki w’umwimerere, kuko bemeza ko ugenda ukendera.

Salus Music Band ifite umuzi n’inkomoko kuri orchestre yamamaye cyane mu myaka yo hambere yitwa Salus Populi ya kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Iri tsinda ry’abantu barindwi ngo risanga hari abitiranya umuziki w’umwimerere n’indi miziki ikorwa muri iki gihe.
Babishingira ko akenshi izo njyana zikorwa na mudasobwa, mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ariko bo bemeza ko bafite intego yo kwerekana ko umuziki ukozwe n’abawuzi, bawugira umwimerere kandi ukaba umeze neza nk’uwakorewe muri mashine.
Patrick uwayisenya umwe mu bacuranga muri iri tsinda avuga ko barimo gukora umuziki bize kandi bakunda.
Agira ati “Dufite icyizere gishoboka ko umuziki w’umwimerere cyane cyane ujyanye n’injyana z’umuco wacu udateze gucika. Turacyari bato kandi tuzajye izo mbaduko zo kuwusigasira.”

Patrick ngo asanga hari benshi bagorwa n’umuziki wa ‘live’, kuko usaba ibyuma bihenze ariko ko biyemeje guhangana nabyo.
Joachim Kabeza nawe ucuranga muri iri tsinda, asanga kutumvikana ari byo byagiye bisenya amatsinda yabaga agamije gukomeza gukuza umuziki w’umwimerere.
Ati “Twatangiye itsinda ryacu tuzi neza igisenya amatsinda yabanje kutumvikana no gushwana.
“Ni yo mungu ikomeye itumye ama orchestres yaragiye akendera twebwe twifuza kwiyubaka hano ndetse tukaguura amaremba hanze y’igihugu.”
Nkundimana Jean Claude uzwi nka Daddy we ngo injyana si ikibazo ahubwo kuzigira umwimerere ni cyo cyaburaga mu muziki w’u Rwanda.
Ati “Twebwe turirimba injyana z’ibihe byose kandi injyana z’umwimerere, ibi ni byo bituma indirimbo zimaze imyaka myinshi zigikunzwe.”
Salus music Band ni Orchestre igiye kumara umwaka umwe ibayeho. Icurangira muri Bamboo mu mujyi wa Kigali ndetse no muri Ambassadors Park i Gikondo.
Abayigize abenshi bakaba banaririmba muri Chorale Christus Vincit iririmbira i Remera.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe neza abagize Salus band!
Muri beza turabakunda kandi mwakoze kudususurutsa muri Hillside Schools.
Nigira ngo mbabaze ibisabwa kugira ngo umuntu ataramane namwe mu birori bitandukanye nk’ubukwe,....
Murakoze Imana ibakurize impano.
Murakoze cyane rwose. Kugirango tugususurukirize ibirori bisaba kutwandikira kuri social medias dukoresha; [email protected], salus_music_band(instagram) Salus music band (Youtube) cyangwa ugahamagara kuri +250786199086
Yes Yes basaza, murabikora neza kabisa, ndumva nshaka kuzaza kubareba nuko mbura umwanya, ariko nzaza tuu. courage kd Imana ikomeze intambwe zanyu. esp.@Kajo&Patrick
Nukuri muzabatubwirire baze badukorere igitaramo muri auditorium nanone.
Turabashyigikiye Joachim. Mukomereze aho kbsa till the end... All the best!
Abo basore turabazi no kuri Christus i Remera Umuziki barawumva pee. ntagushidikanya bakora ibyo bazi. turabashyigikiye
Aba basore barabyumva kabisa.