Barasaba ubufasha bwo gushinga ikigo kihariye ku myidagaduro y’abana bato
Abagize Kaami arts bari gusaba ubufasha ngo bashinge ikigo kidasanzwe mu Rwanda kizajya gifasha abana kwiga no kwagura impano zabo.

Ibi byatangajwe ubwo batangizaga ubukangurambaga mu kubona amafaranga azatuma bagera ku ntego zabo bashinga icyo kigo.
Ubu bukangurambaga bwahuriranye n’isabukuru y’imyaka 5 bamaze babayeho, yizihijwe kuri uyu wa gatanu tariki 09 Gashyantare 2018.
Umulisa Martine ukuriye Kaami Arts avuga ko batekereje gushinga ikigo cy’imyidagaduro y’abana nyuma yo kubona ko hari abana benshi bafite ibibazo bitandukanye bakeneye aho bahurira bagakina bakidagadura bakishimira ko ari abana kandi bakagira icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.
Yagize ati “Ntabwo abana bafite ahantu hihariye ho gukinira n’abahafite ni abana bafite amikoro ku buryo hari abana benshi badafite ahantu bashobora guteza imbere impano zabo kandi bakiga mu buryo buboneye”.
Umulisa avuga ko batangije ubukangurambaga bwo gusaba nibura muri Munyarwanda gutanga igiceri cy’ijana nibura kimwe, kugira ngo haboneke amafaranga yo gufasha abana.
Yagize ati “Buri Munyarwanda aramutse afashe nibura igiceri kimwe amafaranga akenewe yaboneka ushaka kurenzaho yabikora. Ubundi iyo dushaka gukora igikorwa nk’iki twitabaza abanyamahanga ubu turitabaza Abanyarwanda kubera akamaro bibafitiye”.

Musabyemariya Immaculee ni umwe mu babyeyi witeze byinshi kuri iki kigo kigiye gushingwa nyuma y’uko abana be bavukanye ubumuga akabajyana muri Kaami Arts bakabasha kwiga ndetse bakabakuramo abahanzi.
Yagize ati “Abana bakeneye kwidagadura bakeneye kugira ubwenge no gukuza impano zabo, nyuma yo kubona abana banjye uburyo babashije gukura neza kandi bari baravukanye ubumuga ubu bahindutsemo abahanzi kandi bariga neza”.
Ubu bukangurambaga bwiswe one coin one thousand Smiles buzazenguruka u Rwanda.
Musabyemariya asaba buri munyarwanda ubikunze gutanga nibura igiceri cy’ijana kugira ngo haboneke miriyoni 200 zikenewe ngo haboneke ikigo cy’abana, kikazagira icyicaro i Kigali ariko hakazashinga n’amashami mu ntara.

Iki kigo kizaba kirimo aho abana bidagadurira, aho bigira, aho bakinira n’aho bashobora kwagurira ubuhanzi bwabo, biteganyijwe ko iki kigo cyazakira abana barenga ibihumbi 10.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
TWABASABAGA UBUFASHA BWO KWIGA KOKO TWEBWE HO TWABUZE
AMIKORO
BIBAYE ARI IBISHOBOKA MWADUHAMAGARA KURI 0726589321
MURAKOZE.