Nta bizamini by’indwara bizongera gupimirwa hanze y’u Rwanda

Nyuma yo kubona imashini kabuhariwe zigezweho mu gupima indwara zitandukanye, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko ibizamini byose by’indwara ubu bishobora gupimirwa mu Rwanda.

Iyi Laboratwari yatashwe ni uku yitwa
Iyi Laboratwari yatashwe ni uku yitwa

Ni mu gihe ubusanzwe hari bimwe mu bizami byasabaga ko byoherezwa hanze y’igihugu, rimwe na rimwe bigatinda kandi bikanahenda.

Ibi byatangajwe ubwo hafungurwaga ku mugaragaro laboratwari nshya igizwe n’imashini kabuhariwe 6 zigezweho zifite agaciro k’ibihumbi 600 by’amadorari y’amerika asaga miliyoni 480 z’amanyarwanda.

Uyu muhango wabaye kuri uyu kane tariki ya 15 Gashyantare 2018, ubera ku cyicaro cya laboratwari nkuru y’igihugu.

Ubwo yafunguraga iyi laboratwari Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick yatangaje ko izi mashini zije kunganira izari zihari, zikaba zizafasha kwihutisha gupima ibizamini.

Izi mashini kandi ngo zije gukuraho burundu kujyana ibizamini mu mahanga, bityo ubuvuzi bw’Abanyarwanda bugumye kuba nta makemwa kandi mu gihe gikwiye.

Yagize ati “Uko isi igenda itera imbere umunsi ku munsi niko ikoranabuhanga riza. Twabonye ibikoresho kabuhariwe bizadufasha gupima indwara zitandukanye ndetse bimwe byajyanwaga gupimirwa hanze bizajya bikorerwa hano kandi mu gihe gito”.

Dr Ndimubanzi Patrick ataha ku mugaragaro iyi Laboratwari
Dr Ndimubanzi Patrick ataha ku mugaragaro iyi Laboratwari

Byashimangiwe na Emile Yvan Mwikarago Umuyobozi w’ishami rya laboratwari muri RBC avuga ko ibizami bizakorwa n’ibi byuma bizajya bikorerwa buri wese ku bwishingizi akoresha, Abanyarwanda bakabona ubuvuzi bwiza ku biciro bisanzwe bakavurwa mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Yagize ati “Ntitwashoboraga gupimira mu Rwanda ko imiti iyi n’iyi itakibasha kuvura bitewe n’igihe imaze. Ntibyashobokaga kandi kuba twapima amazi ngo tumenye niba yanduye cyangwa se ibiryo byanduye.”

Yakomeje agira ati”Hari virus zadufataga umwanya munini kuzibona rimwe na rimwe tukohereza ibizami hanze, ubu bizajya bikorerwa mu Rwanda kandi bikorwe vuba cyane”.

Imwe mu mamashini azajya yifashijwa mu gupima indwara zitandukanye
Imwe mu mamashini azajya yifashijwa mu gupima indwara zitandukanye

Iyi Laboratoire nimara guhabwa ibyangombwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, izaba ari imwe mu zikomeye muri aka karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

imana ishimwe ni byiza cyane

habakubaho leon donatien yanditse ku itariki ya: 17-02-2018  →  Musubize

izi machine zije zari zikenewe abanyarwanda turazishimiye

NSENGIYUMVA GILBERT yanditse ku itariki ya: 15-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka