Alain Mukuralinda yaciye amazimwe yaturutse ku rubanza rwa Ingabire Victoire

Uwahoze ari umuvugizi w’ubushinjacyaha akaba yarabaye n’umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, yamuritse igitabo yise "Qui Manipule qui " kivuga uko urubanza rwagenze, nyuma y’uko hari benshi bahoraga babimubaza ndetse bamwe bakabivugana uburakari bavuga ko rwabayemo uburiganya no gutekinika.

Alain Mukurarinda ngo iki gitabo kizatuma atabazwa buri gihe niba bataratekinitse
Alain Mukurarinda ngo iki gitabo kizatuma atabazwa buri gihe niba bataratekinitse

Muri iki gitabo Alain Mukuralinda avuga uburyo urubanza rwatangiye nuko rwasojwe, akavuga n’uburyo ibihugu bitandukanye byafashije kugira ngo haboneke ibimenyetso simusiga bishinja icyaha Victoire Ingabire Umuhoza wari Umuyobozi wa FDU Inkingi.

Mu gitabo cye Mukuralinda Alain avuga ko hari byinshi byagiye bivugwa ku rubanza rwa Ingabire Victoire binyuze mu itangazamakuru, ntibitange ibisobanuro nyabyo, abantu bakabyumva ukundi.

Bamwe ngo bavugaga ko urubanza rwe rwabayemo gutekinika no kubeshya, cyane ko Ingabire yashakaga kuyobora u Rwanda, nyamara akavuga ko iyo icyaha cyakozwe ntaho wagihungira kuko amategeko aba agomba kukikubaza.

Yagize ati" Ni henshi njya bakambwira ngo twakoze akagambane, ngo nimbasobanurire uko twatekinitse gusa hari benshi nsobanurira bakabyumva. Iki gitabo nagisohoye kugira ngo ntange ibisobanuro bityo abambazaga ntibazongere kujya bambaza uko byagenze, cyane ko ibyo mvuga byabereye mu ruhame si mu muhezo."

Muri iki gitabo Mukuralinda Alain yerekana ukuntu ibihugu bitandukanye byagize uruhare mu kubona ibimenyetso nka Repuburika iharanira Demukarasi ya kongo yerekanye amatike yohererejwe abantu bo muri FDRL, n’amasaha Ingabire yabonaniyeho na bo. Ingabire we avuga ko abo bantu atabazi bikarangira avuze ko yageze Kinshasa ndetse bikaza no kugaragara ko bose bakiriwe numuntu umwe.

Mu kubona ibi bimenyetso kandi ngo bitabazaga ikoranabuhanga ku bigo byohererezanya amafaranga, bityo ibyo bakuye muri Kongo bigahuza nibyo babonye mu buhorandi.

Iki gitabo Kivuga ukuri ku rubanza rwa Ingabire victoire
Iki gitabo Kivuga ukuri ku rubanza rwa Ingabire victoire

Mukuralinda yagaragaje kandi ukuntu abatangabuhamya ba Ingabire bavuze ko bataziranye ko bumvise ibyurubanza rwe kuri BBC bakifuza kumurenganura. Ngo baje gusanga ari ibyo bahawe n’ababuranira Ingabire kugeza ubwo bagiye gusaka muri gereza bagasanga umutangabuhamya afite ibibazo n’ibisubizo yagombaga gusubiza.

Mukuralinda avuga ko byashoboka ko abantu bakwibwira ko habayeho gutekinika mu rubanza rwa Ingabire kuko byabereye mu Rwanda, ariko akavuga ko inyandiko zavanwe mu rugo rwe mu gihugu cy’Ubuhorandi byakozwe n’abapolisi b’icyo gihugu zerekanye uburyo hakorwaga inama ndetse n’uburyo hashyizweho umutwe w’ingabo.

Yagize ati "Ubu se koko twaratekinitse n’Abahorandi baratekinika? Baduhaye inyandiko nkeya kuzo bakuye mu nzu kwa Ingabire, mu zo baduhaye harimo uko bakoraga inama ndetse n’uburyo umunyamabanga wabo yari ashinzwe ibyo gushinga umutwe w’ingabo, ndetse n’uburyo bakoranaga bya hafi na FDRL kandi bakayoherereza amafaranga."

Alain Mukuralinda yavuze ko raporo ya ONU ya 2008 yari yerekanye ko Ingabire Umuhoza Victoire afitanye isano na FDRL, nyamara akaba yaragiye ahakana ko abo bareganwaga hamwe atabazi ko yabamenye ageze I Kigali.

Muri iki gitabo yasobanuye uburyo hari ibintu byinshi byaranze ukwivuguruza no kwanga gusubiza ibibazo bimwe na bimwe mu kubikwepa ndetse no kunyuranya n’abamwunganira.

Alain Mukuralinda avuga ko Ingabire iyo atajurira yashoboraga kuba ari kurangiza ibihano nyamara ko byatumye icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha muri rubanda gihabwa agaciro cyari kitahawe agaciro mu rukiko rukuru, bityo mu rukiko rw’Ikirenga rusanga n’ubwo bavugaga ko ibyo bihuha ntawe byahungabanyije, ubwabyo kuba ari ibihuha bigize icyaha.

Mukuralinda ngo ntiyigeze atanga umwanzuro muri iki gitabo aho asaba buri wese uzagisoma kuzafata umwanzuro ku giti cye akurikije ibyabaye mu rubanza rwa Ingabire.

Ingabire Victoire Umuhoza yakatiwe imyaka 15 akaba yari yaje mu Rwanda avuga ko aje kwiyamamariza kuyobora igihugu, mu iturufu y’ishyaka rye FDU Inkingi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

wanze gutanga umwanzuro kuko uziko mwirengagije ukuri.

ngagi yanditse ku itariki ya: 11-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka