Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza azegura ejo

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, ashobora kwegura kuri uyu wa mbere nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bikomeye ku isi harimo n’ibyo mu Bwongereza.

Ikinyamakuru The Observer kivuga ko Starmer ashobora gutangaza gahunda yo kuva ku buyobozi bwa Guverinoma mu gihe cya vuba.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko, Starmer, kuri uyu wa gatandatu yabanje kuganiriza umugore we, aho atuye muri Chequers, inzu y’akazi y’abaminisitiri b’intebe b’Ubwongereza, mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma ku hazaza he muri politiki.

The Observer kivuga kandi ko bamwe mu bayobozi bakuru bo mu Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) bategereje ko Starmer agira icyo atangaza ku hazaza he mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, ndetse ko bishoboka ko yatangaza ingengabihe y’igihe azava ku buyobozi.

Cyakora, amakuru yatanzwe n’umwe mu bantu bo muri Guverinoma yabwiye Reuters ko Starmer agikomeje kwibanda ku nshingano zo kuyobora igihugu, anibutsa ko aherutse gutangaza ko nta gahunda afite yo kuva ku butegetsi.

Igitutu kuri Starmer cyakomeje kwiyongera mu mezi ashize, aho bamwe mu bagize ishyaka rye bagaragaje kutishimira uburyo Guverinoma iri gukemura ibibazo by’ubukungu n’izamuka ry’ikiguzi cy’imibereho (living cost).

Ibi byarushijeho gukaza umurego nyuma y’uko ku wa Gatanu umunyapolitiki Andy Burnham, umwe mu bamaze igihe bamunenga, atsindiye umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Uwo mwanya ushobora kumuha ubushobozi bwo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo guhatanira kuyobora Ishyaka ry’Abakozi.

Kugeza ubu, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ntibiragira icyo bitangaza kuri ayo makuru, mu gihe ibinyamakuru n’abasesenguzi ba politiki bakomeje gukurikiranira hafi umwanzuro Starmer ashobora gufata.

Naramuka yeguye, Keir Starmer yaba abaye undi muminisitiri w’intebe w’Ubwongereza uvuye ku butegetsi mu gihe gito, nyuma ya Rishi Sunak weguye muri Nyakanga 2024.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka