Abashakanye bakanguriwe kureka gucana inyuma biciye mu ndirimbo
Umuhanzi Uwayezu Thierry utuye mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Cape Town, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Mbabarira”, igamije gukangurira abagabo gucika ku muco wo guca inyuma abo bashakanye.
Iyi ndirimbo uyu muhanzi akaba yarayikoreye mu butayu bwo muri iki gihugu, ashaka no kwereka abahanzi bagenzi be batuye mu Rwanda ko kugira igihangano cyiza kandi gikeye kizakurura abantu bihenda kandi bisaba kubivunikira.
Yagize ati “Ntacyo wageraho utavunitse. Kujya mu butayu byaratugoye cyane, kuko kuhagenda bisaba kuba ufite ingufu cyane. Aya mashusho kuyafata byadutwaye iminsi n’iminsi kugira ngo tugere ku ntego”.
Yakomeje agira ati “ Abashakanye bakareka gucana inyuma kuko byica umubano hagati y’abakundana. Ariko cyane cyane ndashishikariza abantu bakundana kumenya gusaba Imbabazi igihe urukundo rujemo agatotsi wahemukiye incuti yawe ukibuka kuvuga uti mbabarira sinzongera”.
Uwayezu Thierry ni umuhanzi ufite indoto ko umuziki wo mu Rwanda uzagera ubwo na wo ugira isoko ku isi gusa akavuga ko buri muhanzi akwiye kumva ko bizazanwa no gukora cyane kandi bakarebera ku bandi uko babigenza.
Ohereza igitekerezo
|
Rwanda waramamaye abahanzi hirya no hino kd bazi icyogukora
Byiza cyane, indirimbo nziza
Mbabarira...ni indirimbo tuzumva nabazadukomokaho bazumva. Uyu muhanzi maze kumenya indirimbo ze kandi nyinshi muri zo nakunze cyane, ariko @kigalitoday, mumudusabire album ye, si amagamo si injyana si umudundo......gusa uyu muhanzi njye namwandkiye kuri fcbk ariko ntaransubiza, ndamusaba ngo aduhe album ye!!! Go ahead banyamakuru nawe mwana w’u Rwanda!!!
Iyi ndirimbo nayibonye kuri youtube igisihoka muri iki cyumweru. bIRAGARAGARA KO NYUMA YA tOM Close/King James ndetse n’Impala zakanyujijeho u Rwanda rufite abajyambere. Iyi ndirimbo usibye injyna numudundo binogeye amatwi, wenda kuyumva kenshi byanamfasha gusaba imbabazi abo tujya dupfa utuntu twubusabusabusa.
Uyumuhanzi njye yantangaje ubuhanga afite, iyindimbo ninzira rwose byatumye numva indirimbo ze kuri youtube nabonye ari umwana muto kd ufite icyerekezo u Rwanda rwacu rufite ejo hazaza, nukuzajya mumutumira akaza mu Rda natwe tukamubonaho