Charly na Nina bongeye gutera umugongo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star
Abahanzikazi bagize itsinda rya Charly&Nina bongeye gutangaza ko batazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2018, amarushanwa banze kwitabira ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Aba bahanzi bavuga ko iri rushanwa rigiye gutangira mu gihe bataboneka kuko bamaze kubona akandi kazi, bityo bakaba bahisemo kubaha amasezerano bagiranye n’abakiriya babo.
Nina Yagize ati “Twamaze gufata akandi kazi byararangiye ntabwo tuzaboneka muri ririya rushanwa, kubera ko tuzajya gukora ibitaramo ku mugabane w’i Burayi ku buryo bitadukundira.”
Nina kandi yageneye ubutumwa abakunzi babo ko bazakora ibishoboka bakabegera ku buryo batazicwa n’irungu, kabone n’ubwo batazitabira iri rushanwa.
Ati “Abakunzi bacu natwe turabakunda kandi turabizeza ko tutazabatererana tuzakora ibishoboka byose tubegere.”
Bamwe mu bahanzi bakomeye bakomeje bagenda bahunga iri rushanwa, bavuga ko ribasubiza inyuma kandi rikabatwara ingufu nyinshi kandi bakuramo amafaranga make.
Charly na Nina ni bamwe mu bahanzi bari bitezwe muri iri rushanwa, dore ko bamaze kubaka izina muri aka karere, kubera indirimbo zabo zimaze kwigarurira imitima ya benshi.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
hano mahoko christopher tumurinyuma%
Ntabwo se bo barengeje imyaka 35 Bralirwa yashyizeho?Jye mbona bayirengeje.Gusa iki kibazo cy’imyaka kirimo kubuza umugati abantu benshi,cyane cyane mu kazi.Ibigo byinshi nka BRD na BNR,byirukanye abakozi barengeje imyaka 50.Impamvu dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli ADN (DNA) ya ADAMU.ADN ya Adamu,yanduye kubera gusuzugura imana.Iyo adakora icyaha,yali kubaho iteka.UMUTI w’ubusaza n’urupfu ni uwuhe?
Imana yashyizeho UMUNSI W’IMPERUKA (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo Munsi,izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira.Byisomere muli Yeremiya 25:33 na Imigani 2:21,22.Abazarokoka bazaba muli paradizo iteka ryose (Ibyahishuwe 21:4).
Gasana ibyo uvuze nukuri Pe ntacyarukuraho kbs.ariko nifuza kumenyana nawe bishobotse wanyandikira kuri Whatsapp yanjye ni ±25779939606.murakoze