Semukanya asaba abahanzi guhanga ibyubaka sosiyete aho guhora mu nkundo z’abagabo n’abagore
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yise “Amateka ni ayacu”, umuhanzi Semukanya Aimable uzwi ku mazina ya Sema Jackson atangaza ko abahanzi bakomeye bakwiye kugira umukoro wo kutibanda gusa ku rukundo, ahubwo bakwiye gutekereza n’ibindi byubaka sosiyete.

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo nyinshi zisohorwa n’abahanzi cyane cyane bo mu Rwanda usanga zishingiye ku nkundo hagati y’abagabo n’abagore, cyangwa se ugasanga bararirimba abahemukiranye, ariko indirimbo zubaka umuryango ugasanga ni nke cyane.
Yagize ati “Abahanzi bamaze kwandika izina ni abavuga rikijyana, nibura buri album yabo aho kuvuga gusa urukundo bashyiramo indirimbo nubwo yaba imwe igamije kubaka sosiyete, waba ari umusanzu ukomeye kuri ejo hazaza h’igihugu cyacu”.
Sema Jackson avuga ko yatekereje guhimba indirimbo “Amateka yacu” agamije gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu cyamubyaye, mu kubwira urubyiruko uko Jenoside yateguwe ikanakorwa n’ubutegetsi bubi, akabasaba kudaheranwa nabyo bagakurana umuco wo kutavangura amoko.
Yagize ati “Nk’umuhanzi nabonye ko nkwiye kumenyekanisha amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo nkabwira urubyiruko rutamenye Jenoside uburyo ubuyobozi bubi bwabibye ivangura rishingiye ku moko kubera inyigisho z’urwango bukayitegura kugeza bukoze Jenoside, twe rero tugomba kubirenga twubaka ejo heza h’igihugu cyacu”.
Sema(Semukanya Aimable) ni imwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba akomoka mu Murenge wa Nyamiyaga aho bitaga muri Muyira akaba yararokokeye mu gihugu cy’u Burundi.
Yiyitiriye Jackson yibuka Michael Jackson umuhanzi afataho icyitegererezo, nk’umwe mu bahimbye indirimbo nziza kandi zubaka sosiyete.
Iyumvire indirimbo Amateka ni ayacu
Ohereza igitekerezo
|