Mu gihembwe cya mbere cyo gusora RRA yinjije 101,7 % ry’ayo yari yarahize
Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority, cyari cyihaye intego yo kwinjiza amafaranga asaga miriyari 572 mu mezi atandatu ashize, cyamaze kwinjiza asaga miriyari 582.

Ibi ni ibyatangajwe na komiseri wa Rwanda Revenue Autority, Tusabe Richard mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 31 Mutarama 2018 ku cyicaro cy’iki kigo.
Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, Tusabe Richard, yemeza ko ubukungu bw’igihugu bwakomeje kwiyongera ku buryo n’abasora bagiye biyongera ndetse n’ubucuruzi bwabo bukaguka umusaruro wari witezwe urazamuka .
Yagize ati “twari twihaye intego yo kwinjiza amafaranga asaga miriyari 572 ariko twinjije miriyari 582 z’amanyarwanda, ibi bigaragaza uko igihugu cyigenda gitera imbere ndetse n’ubukungu bwacyo buzamuka”.
Tusabe Richard avuga ko ibi byose byatewe n’uburyo ubukungu bwagiye buzamuka, aho byari byitezwe ko buzazamuka ku kigereranyo cya 6,6 nyamara bukaba bwarazamutse ku kigero cya 8%, ibiciro ku masoko bikaba bitarazamutse cyane bigatuma abaturage babasha kujya ku isoko kenshi n’imisoro ikaboneka.
Mu gihe cy’amezi atandatu ashize kandi umusaruro uva mu buhinzi n’ubworozi warazamutse, ndetse hakaba harashyizwe ingufu mu kugaruza ibirarane by’imisoro, kuba umusaruro w’abaturage wariyongereye byatumye kandi babasha kujya guhaha bityo umusoro ku nyongeragaciro na wo uriyongera.

Leta ngo yongereye amafaranga itanga hanze bituma ba rwiyemezamirimo babona akazi ndetse barasora kandi ngo kuba amashanyarazi agenda agera henshi mu gihugu byatumye ibikomoka kuri peterori biva hanze bigabanuka, abaturage babona akazi barasora.
Komiseri Tusabe yaboneyeho kongera kwibutsa abayobozi b’inzego z’ibanze kutishyuza imisoro abaturage bajyanye imyaka n’amatungo yabo ku isoko.
Yagize ati “ntibikwiye ko abaturage bajyanye amatungo cyangwa imyaka yabo isoreshwa kandi batarabona amafaranga turizera ko byumvikanye n’aho bigikorwa mwazatubwira kugira ngo dukorane tubabwire ko Atari byo”.
Tushabe yizeza abanyarwanda ko ubukungu bw’u Rwanda bugenda bwiyongera kandi mu gihembwe gikurikira bazabona imisoro myinshi.
Tushabe kandi yatangaje ko mu mezi atandatu ashize forode y’imyenda ya caguwa yaciye agahigo mu kwinjira ku bwinshi gusa ko bakomeje kubifatira ingamba zikomeye.
U Rwanda rukaba rugeze kuri 57% mu kwihaza ku ngengo y’imari ikoreshwa mu gihugu mu gihe asigaye aturuka ku mfashanyo y’ibihugu by’amahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|