Umunyarwandakazi w’icyamamare muri Jazz arakorera igitaramo gihenze i Kigali

Umwe mu bahanzi bamaze kwandika izina muri Amerika akaba ari n’Umunyarwandakazi ubayo, Laura Kabasomi Kakoma uzwi nka Somi, arataramira abaturarwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Gashyantare muri Marritott Hotel.

Somi arataramira Abanyarwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri
Somi arataramira Abanyarwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri

Iki gitaramo kiri butangire saa Moya z’ijoro saa (7 PM), benshi baremeza ko gihenze ngo kuko kwinjira ari 50,000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 25000 Frw ahasigaye.

Uyu muhanzikazi aje gutaramira mu Rwanda ku buryo butunguranye, ngo kuko byari biteganyijwe ko ava muri Zanzibar aho yakoreraga ibitaramo agahita yerekeza muri Afurika Y’epfo.

Somi ngo yasanze adashobora kunyura ku gihugu cyamubyaye, afata icyemezo cyo guhera mu Rwanda abataramira akazakomereza mu bindi bihugu nyuma.

Yagize ati “Nabonye ko ngiye guca ku gihugu cyanjye mfata icyemezo cyo kubanza gucurangira abaturarwanda, kandi ndizera ko nza kubashimisha ku rwego rwo hejuru”.

Somi yacyeje u Rwanda avuga ko uko buri gihe ahageze abona hari impinduka, akabona hari iterambere ridasanzwe ku buryo yumva ashimishwa no kuba Rwanda ari igihugu cyamubyaye.

Yagize ati “ Ukigera ku kibuga cy’indege uhita ubibona ubwacyo cyarahindutse cyane, ubona isuku, ubona ibikorwa by’iterambere utabonaga mbere, igikomeye kurushaho ni uko numva u Rwanda rutangwaho ingero ku mahanga kandi naza nanjye nkabyibonera”.

Reba Imwe mu ndirimbo za Somi zigaragaza ubuhanga afite muri Jazz

Somi ukora igitaramo kuri uyu mugoroba muri Marriott afite Papa we umubyara w’Umunyarwanda mu gihe mama we ari umugandekazi.

Ni umuhanzi umaze kwamamara muri ku isi cyane muri Amerika mu kuririmba mu njyama ya Jazz akaba amaze gutwara ibihembo byinshi birimo Grammy nk’umwe mu bahanga b’iyi njyana.

Somi yatangiye umuziki mu mwaka wa 2003 atangira kumenyekana cyane mu mwaka wa 2007.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uririrwa ybaza se ntuziko uwateye imbere wese akagira aho agera basigara bashakisha isano yagirana n’u Rwanda.

Gisa yanditse ku itariki ya: 13-02-2018  →  Musubize

Nonese ko amazina ye atari ay’abanyarwanda???????????

Peter yanditse ku itariki ya: 13-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka