Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burateganya kuzashyiraho isiganwa ry’amagare ryitiriwe Lambert Byemayire, wari Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda (FERWACY).
Abaturage 48 b’i Ruhashya n’i Rusatira, bamaze imyaka irenga itandatu bishyuza amafaranga y’amashyamba yabo, yari ahashyizwe amapoto y’amashanyarazi, baravuga ko byabakenesheje.
Musenyeri Philippe Rukamba, umushumba wa diyosezi ya Butare, ukuriye inama y’Abepiskopi mu Rwanda, avuga ko hakiri uburenganzira abana bavutswa.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu atangaza ko guhera muri 2017 amashuri agiye kujya yigisha ibijyanye n’umuco Nyarwanda kugira ngo abana bakurane ubumenyi bufite umuco.
Minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba yemereye abajyanama b’ubuzima b’i Kinazi n’i Rusatira mu Karere ka Huye ko bazafashwa kugira amashanyarazi mu ngo zabo.
Abaturage b’akagari ka Shyanda mu murenge wa Save akarere ka Gisagara baravuga ko kutemererwa guhinga ibijumba byabateje inzara.
Furere Benjamin Ngororabanga uyobora Abadominikani mu Rwanda, yasabye abasengera muri Paruwasi Saint Dominic yo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, gufatira urugero kuri Mutagatifu Dominiko,bakigira ubumenyi ariko bataretse n’ubwenge.
Abana batangiye kwiga ibijyanye n’umuco mu Ngoro y’Umurage y’i Huye baremeza ko bishobora kuzabaviramo ubumenyi buzabafasha kwibeshaho.
Abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Amajyepfo barasabwa gukoresha interineti bagahangana n’abayikoresha bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza 2016, imodoka yo mu bwoko wa Hiace ifite Puraki RAA 320L, ikoreye impanuka mu muhanda Kigali-Huye ihitana umwana wo mu kigero cy’imyaka 12, ikomeretsa cyane babiri.
Jean de Dieu Byukusenge wo mu Karere ka Huye avuga ko yakuwe mu kigo cy’imfubyi n’umuryango we ngo arerwe, ahubwo akamburwa isambu ye.
Abasore babiri b’i Huye bajyanwe kwa muganga nyuma yo kugonga igipangu, bahunga Polisi y’igihugu yari ibatse ibyangombwa.
Abamugaye b’i Huye bishimira kuba baratekerejweho bakagenerwa amafaranga bakwifashisha mu kwihangira imirimo, ariko ngo kuba batarahabwa amakarita abaranga byababereye imbogamizi.
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye igiye kongera gutora Nyampinga uhiga abandi mu bwiza no mu buhanga nyuma y’imyaka itatu idakora icyo gikorwa.
Abana bafashwa n’ Umuryango Imbuto Foundation basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza, ari yo nkingi izabafasha kugera ku byo igihugu kibifuzaho.
Areruya Joseph ukinira ikipe y’u Rwanda niwe wegukanye agace ka kane ka Rusizi-Huye muri Tour du Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 17 Ugushyingo 2016.
Abarangije kaminuza mu mashami atandukanye bahitamo kongeraho ubumenyingiro kugira ngo babashe kubona akazi cyangwa bakihangire bityo bave mu bushomeri.
Abanyeshuri basengera mu itorero rya ADEPR bize n’abiga muri Kaminuza y’u Rwanda batangaza ko kwibumbira mu muryango “CEP” byagiriye akamaro gakomeye Abanyarwanda.
Mu giterane cy’amasengesho bise “Maraba Shima Imana”, abanyamadini bo mu Murenge wa Maraba Akarere ka Huye, biyemeje kurwanya isuku nke ikigaragara mu ngo z’abakirisitu.
Ababyeyi 16 bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mazu bubakiwe n’umuryango “Unity Club”, bahamya ko bahawe amasaziro meza.
Babicishije muri gahunda bise “Igiceri cy’icyizere”, abanyeshuri bibumbiye mu ihuriro ryitwa Rwanda Biotechnoligy Student’s Network(RBSN), barihiye mituweri imiryango 18.
Ubuyobozi bw’umuryango SFH Rwanda buhamya ko bikwiye kugaburira abana indyo yuzuye kuko iyo umwana yagwingiye ku mubiri agwingira no mu bwenge.
Abakozi bashinzwe iterambere mu tugari tugize akarere ka Huye bahigiye kwirinda ruswa, kwirinda gutonesha ndetse no kurenganya abaturage bashinzwe kuyobora.
Abiga ibijyanye na filime mu ishuri rikuru rya NSPA ry’i Huye, bavuga ko iserukiramuco rya filime z’i Burayi ryabatinyuye.
Ababyeyi b’abakene bo mu Karere ka Huye bishimira amarerero yashyiriweho abana babo kuko yatumye basigaye bisanzura nk’abandi bana.
Abanyarwanda bizihije umunsi w’ibiribwa mu gihe hirya no hino mu Rwanda havugwa ikibazo cy’amapfa yatumye ibiciro by’ibiribwa ku masoko bizamuka.
Abajura batatu bagerageje kwiba SACCO yo mu murenge wa Rwaniro muri Huye batahurwa batariba umwe araraswa babiri baracika.
Ku munsi wa mbere w’isiganwa ry’amamodoka ryiswe Memorial Gwakaya, abatuye Huye bashimishijwe na moto n’imodoka batari basanzwe babona.
Umuryango SUN-Alliance uhuriyemo imiryango irwanya imirire mibi mu Rwanda, uvuga ko abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye bakuzura Sitade amahoro inshuro 29.
Laboratwari y’ubwubatsi IPRC-South yubakiwe igiye gufasha abanyeshuri kongera ubumenyi bajyaga gushakira ahandi, kubera kutayigira, ininjirize iki kigo amafaranga.