Save: Bemeza ko ibijumba batagihinga aribyo byajyaga bihangana n’inzara

Abaturage b’akagari ka Shyanda mu murenge wa Save akarere ka Gisagara baravuga ko kutemererwa guhinga ibijumba byabateje inzara.

Igisha bahingagamo ibijumba basigaye bahingamo soya n'ibigori
Igisha bahingagamo ibijumba basigaye bahingamo soya n’ibigori

Bavuga ko ubusanzwe ibijumba babihingaga mu bishanga bikabagoboka mu bihe by’inzara,none ubu bikaba bibujijwe kubihahinga.

Ibihingwa byemewe ngo ni ibigori bisimburana na soya,kandi nabyo ngo nta musaruro uhagije bitanga.

Kubera iyi mpamvu Hakizimana Stanislas na bagenzi be batuye muri aka gace bavuga ko hari inzara kubera kutabona ibijumba kandi ngo aribyo bishobora guhangana nayo.

Yagize ati "Ino aha,ibijumba bibiri biragura amafaranga 400!Nabwo kandi ni ibiba byaturutse za Nyaruguru.
Kuba badutegeka guhinga ibigori,inzara itumereye nabi kandi mbere nta nzara twagiraga ino”.

Aba baturage bavuga ko batarwanya gahunda ya Leta yo kubyaza umusaruro ibishanga hahingwamo ibigori ndetse n’indi myaka ibasha guhunikwa.

Gusa bavuga ko byaba byiza bemerewe iyo myaka ikajya isimburana n’ibijumba kuko ngo ari igihingwa kibafasha kurwanya inzara,nk’uko bivugwa na Mukashyaka Chantal.

Ati "Iyaba nibura barekaga tugasimburanya.Ibyo bigori n’ubwo bitera ntitubirwanya.Ariko nibura bakareka tukabisimburanya n’ibijumba”.

Guhinga ibijumba bavuga ko byabafashaga kurwanya inzara
Guhinga ibijumba bavuga ko byabafashaga kurwanya inzara

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save Kimonyo Innocent nawe yemera koko ko aka gace kahuye n’ikibazo cy’inzara kurusha utundi duce tw’uyu murenge,kuko ho ngo n’imvura bayibonye batinze.

Avuga ko guhinga ibigori mu bishanga atari itegeko ubuyobozi buha abaturage,ko ahubwo abaturage ubwabo aribo bihitiramo igihingwa bashaka guhinga.

Aha ni naho ahera avuga ko abifuza gusimburanya ibigori n’ibijumba bashobora kubyemererwa,igihe ubuyobozi bwaba bumaze kubasura bakabyemeranywaho.

Ati "Gukora rotation (gusimburanya) mu myaka biremewe.
Ubwo rero numva dushobora kuganira nabo,aho bishoboka cyane cyane nk’ibi bijumba byerera amezi atatu bakaba babihinga nta kibazo”.

Agace ka Shyanda karimo ibishanga bike,ariko nk’icyo bahingagamo bemeza ko bahasaruraga ibijumba byinshi byabatungaga mu bihe bategereje ko indi myaka yera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umva abagoronome nibo basonjesheje abaturage baciye ibihingwa ngandurarugo burundu ntibatuma hari uhinga ibijumba ntamwumbati umuceri nibigori baduhingisha byera nabyo bahita babijyana kandi ejo byagaruka kwisoko bikaza bihenze wowe barakuguriye baguhenze bigatuma udashobora kubihaha none inzara iratwishe pe ni akumiro rwose

alias yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

Kuki se abanyesave mubabuza guhinga ibyo bijumba byari bisanzwe bibatunze. Ibyo bahinga mwemeje niba bituma bafite inzara harimo ikibazo. Kutabatega amatwi ni ukwikururira umunabi utari ngombwa. Ibyo bishanga hari uburyo byahingwamo ibyo byose muramenye ntibizabe nka ya miteja y’ibishyimbo yajyanwaga muri Loiret abayihinga baburaye!

Umubyeyi yanditse ku itariki ya: 21-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka