Abajura bagabye igitero kuri SACCO umwe araraswa

Abajura batatu bagerageje kwiba SACCO yo mu murenge wa Rwaniro muri Huye batahurwa batariba umwe araraswa babiri baracika.

Abajura bari batangiye gucukura urukuta rwa SACCO ngo bibe
Abajura bari batangiye gucukura urukuta rwa SACCO ngo bibe

Mu ma saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2016, nibwo abo bajura bateye iyo SACCO.

Alphred Nyandwi, umwe mu barinda iyi SACCO, avuga ko umugambi w’abo bajura waburijwemo ku bw’amakuru bahawe n’umusore wotsa inyama mu gasantere ka Rwaniro.

Akomeza avuga ko bakimara kumenya ayo makuru bahise batabaza abashinzwe kubungabunga umutekano ubundi bitegura abo bajura.

Agira ati “Haje babiri, umwe yurira urugo ajya gucukura urukuta, undi asigara ari kumucungira. Batwikanze uwari hanze y’urugo ariruka, uwari imbere agiye kurira baramurasa.”

Uwapfuye ntiyabashije kumenyekana kuko nta cyangombwa na kimwe yari afite. Babiri bacitse na n’ubu ntibaraboneka.

Abajura bari bagiye kwiba iyi SACCO abashinzwe umutekano barasa umwe
Abajura bari bagiye kwiba iyi SACCO abashinzwe umutekano barasa umwe

Umusore wahaye amakuru abashinzwe kurinda SACCO avuga ko yahawe ibinini bisinziriza n’umwe muri abo bajura bivugwa ko ari we wabazanye.

Yamusabye kuza kubiminjira mu nzoga asangira n’abarinda SACCO kugira ngo basinzire babone uko biba.

Bari banamwemereye kumuhemba bamaze kwiba. Uwo musore yahise ajya kuburira muramu we uri mu barinda iyo SACCO.

Uyu musore ariko avuga ko afite ubwoba kuko ngo abo bajura basigaye bashobora kuzamugirira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Frédéric Sebarinda ahumuriza uwo musore avuga ko uwamugirira nabi ari n’uwayigirira n’undi wese.

Amusaba kugira uruhare mu kwirinda, ataha kare kandi atanga amakuru ku bo yakekaho gushaka kumugirira nabi.

Ababitsa muri iyo SACCO bo baramushima kuko yatumye batabiba.

Umwe muri bo agira ati “Leta rwose yari ikwiye kuzamuduhembera kuko yatumye batatwiba.”

Natwe ubwacu tuzashaka ukuntu twamushimira ku mugaragaro. Iyaba n’abandi bantu bamureberagaho bakazajya batanga amakuru ku bagizi ba nabi."

Hirya no hino mu Rwanda hakunze kumvikana abajura batera SACCO bakaziba. Mu Karere ka Rulindo ho bishe umwe mu bazamu barindaga SACCO biba n’amafaranga.

Ibyo byatumye Leta y’u Rwanda ifata gahunda yo kurindisha SACCO imbunda kuko ubusanzwe zarindishwaga abarinzi bafite inkoni gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yewe uwo muntu ni uwo gushimirwa pe!!

Nkeshimana Faustin yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka