
Yabivugiye i Huye ubwo yasozaga gahunda y’ibiruhuko mu Ngoro z’umurage w’u Rwanda, tariki 22 Ukuboza 2016.
Abana 189 bari bari ku Ngoro y’umurage y’i Huye, bahamaze iminsi 10 batozwa ibintu bitandukanye bijyanye n’umuco Nyarwanda birimo kuvuza ingoma, kuririmba, kubyina, kwivuga, kuvugira inka, gukora ubukorikori butandukanye no kubumba.
Minisitiri Uwacu avuga ko ibyo aba bana batojwe bikwiye kugera ku bana bose bo mu Rwanda.
Ni nayo mpamvu ngo bafatanyije na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) batekereje ko iyi gahunda ikwiye kugezwa no mu mashuri guhera mu mwaka wa 2017.
Agira ati “Twasanze dukwiye gufatanya ngo iyi gahunda igezwe ku bana benshi, haba mu Ngoro z’umurage n’aho zitari, ariko by’umwihariko ntibatozwe mu biruhuko gusa.
Ahubwo no mu mashuri aho biga bamara n’igihe kirekire, kugira ngo bwa bumenyi n’ubuhanga biga byubakire ku musingi ukomeye w’uburere bushingiye ku muco wacu.”
Akomeza avuga ko iyi gahunda izagira uruhare mu guteza imbere ibikomoka mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, avuga ko kwinjiza ibijyanye n’umuco mu mashuri babitekereje kuko basanze ubumenyi budaherekejwe n’umuco butaba bwuzuye.
Agira ati “Ntabwo twategura igihugu gifite abamenyi badafite umuco, ngo twumve ko twujuje inshingano zacu nka Minisiteri y’uburezi.”
Gutoza abana umuco mu Ngoro z’umurage w’u Rwanda byatangiye mu mwaka wa 2000. Byatangiye bibera i Huye, ari naho hari hari ingoro y’umurage gusa.
Aho ingoro z’umurage w’u Rwanda zibereye nyinshi, byagiye bikorerwa no mu Ngoro ya Perezida iherereye i Kanombe, ari naho yabereye mu myaka itatu ishize.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda, Ambasaderi Robert Masozera avuga ko batayikoreraga henshi kubera ubushobozi bukeya.
Ariko ngo babifashijwemo na Minisiteri y’Umuco na Siporo, guhera mu mwaka wa 2017 izajya ibera ahari ingoro z’umurage hose.
Akomeza avuga ko mu gukwirakwiza iyi gahunda mu mashuri, biteguye kuzakora ibyo bazasabwa kugira ngo igende neza.

Muri gahunda y’ibiruhuko mu Ngoro z’umurage w’u Rwanda, Abana biga imikino itandukanye nko gusimbuka urukiramende, gukirana no kunyabanwa (kurwanisha inkoni), bigasozwa n’uko uneshejwe n’unesheje bahoberana.
Ohereza igitekerezo
|