Bajyanwe kwa muganga nyuma yo gukora impanuka bahunga Polisi
Abasore babiri b’i Huye bajyanwe kwa muganga nyuma yo kugonga igipangu, bahunga Polisi y’igihugu yari ibatse ibyangombwa.

Ababonye iyo mpanuka bavuga ko yabereye mu mujyi wa Huye, mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku itariki ya 05 Ukuboza 2016.
Nyuma yo gukora impanuka aba basore bombi bahise bajyanwa kwa muganga. Umwe yahise ataha kuko yari yakomeretse byoroheje. Undi we ngo yari yakomeretse bikomeye ararayo.
Abo basore bombi umwe afite imyaka 20 y’amavuko naho undi afite imyaka 21. Bari bari mu modoka y’ivatiri ifite puraki nimero RAB351A. Umwe muri bo yari ari gutembereza mugenzi we wari wamusuye, mu mujyi wa Huye.
Bageze kuri Polisi y’igihugu ikorera mu muhanda irabahagarika ibaka ibyangombwa ariko uwari utwaye ntiyahagarara ahubwo yongera umuvuduko w’imodoka.

Polisi yahise ibakurikira, bagana mu rusisiro rw’ahirwa “Ku Itaba” bageze mu ikorosi uwari utwaye imodoka akata ikorosi imodoka iramunanira. Nibwo yahise ayishora ku gipangu gituyemo abantu, iragisenya yinjiramo imbere.
Igiti cyari giteye muri icyo gipangu ni cyo cyatangiriye iyo modoka naho ubundi ngo yari kuruhukira mu ruganiriro rw’inzu iri muri icyo gipangu.

Aba basore bazakurikiranwa kubera icyaha cyo gusuzugura Polisi. Nibasanga nta byangombwa bibemerera gutwara imodoka bari bafite nabwo bazabihanirwa.
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko koko ndumiwe nonese muzi impanvu yajyanye police mumuhanda ariyihe? muzimute niba itarifite amakuru yibiribuwunyuremo baribafite se? iyorero uhagaritswe ukanga ahubwo ugafata umwanzuro ugayitse wokwiruka ubu uri suspect wambere. urakurikiramwa ndetse byaba na ngobwa ikinyabiziga cyawe kikaraswa amapine.eeh konunva abantu batangiye gisindumutekano ra!
uri police wajya uhagarika ikinyabiziga kikiruka? ntacyo waba ukora wibukeko umunyacyaha yiruka ntawumwirukankije
Birababaje. None se nyirigipangu we ko ntawe ugira icyo amuvugaho?
ABANYARWA DUKWIYE KU MENYAKO UMUTEKANO ARUWABURUMWE WESE IYO UHANGARAKUVUGA NGO POLICE NIYO ITEZA IMPANUKA UBA WABITEKEREJEHO NEZA NTABWO MBYEMERANYA NAWE KUKO NTABWO POLICI IBA IZI IBYO DUTWAYE MU MUDOKA ZACU ARIBISASU SE BAZAFATE PLAKE BAYIREKE IBANZE ITERE IBISASU BAYIFATE NYUMA OYA AHUBWO TUMENYE UBWENGE
Police yakoze icyo yagombaga gukora kuko ntabwo yari kumenya impamvu birutse.Erega bashobora no kugira umugambi mubisha kandi ntitwirengagize ko police munshingano zayo no gukumira icyaha kitaraba birimo.
Njyembona police itakwiye kwirukankana umuntu ahubwo bagakwiriye gufata puraki y’ kinyabiziga bakagikurikirana nyuma! !!?kuko ushobora kuba arivumwana uyibye iwabo agiye kwiyemera kuri bagenzibe cg yayibagiwe nkutubazo nkutwo tudafatika ugasanga hagendeye ubuzima bwabantu benshyi n’ibintubyabo nkibyo tuboma byabaye cg na policevubwayo ikahasiga ubuzima. ......!?
ikigaragara cyo ni uko police yakoze ibyo yagombaga gukora kuko yagombaga kumenya impamvu ibahagaritse bakanga byashobokaga ko hari impamvu zikomeye zari kuba zibyihishe inyuma naho ubundi nibyizako umuntu atwara abifitiye ibyangombwa amagara araseseka ntayorwa
Jyewe ndabona bariya basore barakoze amakosa pe! Ni gute Polisi yabahagarika bakanga? buriya uzi ko ushobora gukeka ko bari bafite ibisasu cyangwa intwaro? Iyo baguhagaritse ugomba guhagarara naho kwirukanka ukwepa sibyo rwose. Agapfa kaburiwe ni impongo!
pole sana kwa watu ambao walijehiluwa na kubomolewa
@ ntabareshya jp
Ikibazo ubaza cyiroroshye cyane kuko uwateje impanuka kandi uzanayiryozwa ni uwari utwaye imodoka.
Cyakora na none ari uwirutse n’uwamwirukankanye kugeza iriya mpanuka ibaye bose ni bamwe! Buriya se mu mujyi nka Huye wakwiruka n’imodoka ugacikira Polisi hehe?
Ubushishozi. Isomo rya appreciation rikenewe guhabwa inyamiramabi. Kuki babirutseho bakarinda bata positions zabo?
pilice nayo ifite amakosa rwose kuki batayifashe plaque ibibintu iyi modoka yangije bigomba kurihwa napolice hanyuma abandi bagahanirwa kutubahiriza amabwiriza yu
mupolice .