Abajyanama b’ubuzima bagiye gufashwa kubona amashanyarazi iwabo

Minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba yemereye abajyanama b’ubuzima b’i Kinazi n’i Rusatira mu Karere ka Huye ko bazafashwa kugira amashanyarazi mu ngo zabo.

Minisitiri w'ubuzima Diane Gashumba (Photo internet)
Minisitiri w’ubuzima Diane Gashumba (Photo internet)

Ni nyuma y’uko bamugaragarije imbogamizi y’uko igihe bibaye ngombwa ko bakira abarwayi ba malariya nijoro, abatuye mu duce tutarageramo amashanyarazi bibagora.

Hari mu nama bagiranye kuri uyu wa 21/12/2016, hagamijwe kurebera hamwe uko malariya yarwanywa, dore ko isigaye yarabaye icyorezo.

Huye ho ngo ni akarusho kuko kuri ubu aka Karere ari ko kagaragaramo abantu benshi bayivuje.

Abajyana b’ubuzima banasabye ko amafaranga y’agahimbazamusyi bahabwa yakwiyongera, kuko mu mirimo bari basanzwe baherwa agashimwe hiyongereyemo uwo kuvura malariya.

Minisitiri yababwiye ko bazagirana inama n’izindi nzego kugira ngo barebe ko byashoboka.

Kuba ibyifuzo byabo bizatekerezwaho Anastase Nteziryayo umwe muri bo avuga ko byabashimishije, anavuga ko no kuba minisitiri yiyemeje kubagenderera ari ishema kuri bo.

Yagize ati “Iyo ubona Minisitiri w’ubuzima yiyemeza kuza kutuganiriza, nabonye ko natwe abajyanama dufite agaciro.”

Mu byatumye Minisitiri Gashumba agenderera imirenge ya Kinazi na Rusatira, harimo ko ariyo iri ku isonga mu kugaragaramo malariya mu karere ka Huye.

Yasabye abajyanama b’ubuzima n’abaganga kurushaho kwegera abaturage, abarwaye bakabavura kandi bakabibutsa uko malariya yirindwa.

Ati “Buri Munyarwanda aho ari yumve yuko kwirinda biruta kwivuza akurikize ingamba duhora tubakangurira zo kugira isuku, kwirinda ibihuru, gukinga amadirishya hakiri kare, kwirinda amazi areka.”

Minisitiri anasaba uwiyumvisemo ibimenyetso bya malariya kwihutira kwa muganga cyangwa ku mujyanama w’ubuzima kuko bahabwa imiti myiza iyivura.

Dr Aimable Mbituyumuremyi, umuyobozi wa porogaramu y’igihugu ishinzwe kurwanya marariya mu kigo gishinzwe ubuzima, RBC, avuga uturere dutatu aritwo turi ku isonga mu kurwaza malariya ari Huye, Ngoma na Bugesera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka