Abana bagwingiye bakuzura Sitade Amahoro inshuro 29

Umuryango SUN-Alliance uhuriyemo imiryango irwanya imirire mibi mu Rwanda, uvuga ko abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye bakuzura Sitade amahoro inshuro 29.

Butera John Mugabe umuhuzabikorwa wa SUN-Alliance
Butera John Mugabe umuhuzabikorwa wa SUN-Alliance

Umuhuzabikorwa w’uyu muryango SUN-Alliance (Scaling Up Nutrition Alliance), Butera John Mugabe, ibi abihera kuri raporo y’uko imirire yifashe muri 2015 ibigaragaza.

Yerekana ko ku bana 1.950.000 b’Abanyarwanda, 37%, ni ukuvuga 739.100. Abantu buzuye sitade Amahoro inshuro 29, ni 725.000 kuko ijyamo abagera ku bihumbi 25.000 inshuro imwe, bicaye neza.

Butera anavuga ko mu myaka 10 ishize, umubare w’abo bana ugabanuka gake cyane ugereranyije n’ibyifuzwa.

Yagize ati “Muri 2005 bari 51%, bagera kuri 44,2% muri 2010, hanyuma 37,9 muri 2014-2015. Bizagera muri 2018 tugifite abana 33% bagwingiye.

Nyamara intego y’ikinyagihumbi (MDG) tugenderaho yari uko muri 2018 hazaba hasigaye byibura 18%.”

Mugabe anavuga ko muri rusange, abana bagaragaraho imirire mibi biganje mu bice by’igihugu bifatwa nk’ikigega cy’ibiribwa.

Kwita cyane ku mirire y'abana bizaca kugwingira
Kwita cyane ku mirire y’abana bizaca kugwingira

Avuga ko mu burengerazuba hari abana bagwingiye 45,9%, mu majyaruguru 38,9%, mu burasirazuba 35,1%, mu majyepfo 34,2%, naho Kigali 24,8%.

Ati “I Kigali ntibahinga, nyamara ni ho hari abana bagwingiye bakeya. Bigaragaza ko ari ikibazo cy’imyumvire.”

Uyu muryango SUN-Alliance washyizweho hakurikije icyifuzo cy’umuryango w’abibumbye mu kurwanya imirire mibi, kandi wemewe mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2016.

Kuri ubu ngo uri kureba umubare w’amafaranga yashowe mu kuyirwanya ndetse n’ibyagezweho.

Barateganya guhuza ibikorwa by’imiryango irwanya imirire mibi mu Rwanda.

Ibi batekereza kubishyiramo imbaraga, kuko ngo imirire mibi ihombya u Rwanda miriyari 503 na miriyoni 600 buri mwaka.

Icyo gihombo kigaragarira mu bintu byinshi harimo amafaranga agenda mu kwita ku bana bagaragayeho imirire mibi.

Abagaragayeho imirire mibi ntibagwingira gusa, ahubwo banasubira inyuma mu bwenge, nk’uko bigaragazwa n’iyi miryango, no mu mashuri bigatuma biga nabi basibira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

akenshi service ya nutrition mumavuriro menshi yo mu Rwada ntagaciro bayiha.usanga hakoromo abantu batabyigiye nagato.icyo nacyo muzagikurikirane.

alias yanditse ku itariki ya: 11-12-2016  →  Musubize

ko icyaro tugituyemo ko iyo mubare bavuze bakabije! abakoze iyo raporo barabeshya.

pontien yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Nyumvira nawe ra ! Ubu se ko ndeba nawe utazi ikibazo uko kimeze, uzamenya ugikosora gute ngo wunganire Government ? None se ko uvuga ngo kubera ko mu mujyi ariho hari abana bake bagwingiye ngo ubwo bivuze aho bari benshi ari ikibazo cy’imyumvire, ninde wakubwiye ko kuba i Kigali bivuze kujijuka ? Soma report ya MINECOFIN y’uku kwezi kwa 9 irakugaragariza ko ibiciro by’ibiribwa byazamutse cyane mu cyaro (7%) kurusha mu mujyi (5%). Ese ibi byo ntacyo bikubwiye ? Ni uko se mu mujyi haba abajijutse ? Idiot gusa !

Matata yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

kudakoresha ababyize kdi bahari nabyo biri mubituma malnutrition itaranduka.

elysee yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka