UR-Huye igiye kongera gutora Nyampinga nyuma y’imyaka 3

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye igiye kongera gutora Nyampinga uhiga abandi mu bwiza no mu buhanga nyuma y’imyaka itatu idakora icyo gikorwa.

Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye igiye kongera gutora Nyampinga
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye igiye kongera gutora Nyampinga

Biteganyijwe ko icyo gikorwa kizaba ku itariki ya 10 Gashyantare 2017.

Abategura igikorwa cyo gutora Nyampinga,bahamya ko kuri iyi nshuro hazaba harimo ibintu bishya bitari bisanzwe bigaragara mu matora ya Nyampinga.

Hodari Bizimungu, uhagarariye abategura igikorwa cyo gutora Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yatangarije Kigali Today ko mbere yuko hatorwa Nyampinga, abapiganwa bazajya mu mwiherero.

Agira ati “Twateguye ibintu bitandukanye n’ibyo bari basanzwe bazi. Twateguye umwiherero (Boot Camp) tugira ngo abakobwa cyangwa se umukobwa uzagirirwa icyizere cyo gutorwa azabe afite izindi ndangagaciro.

Nko gukunda igihugu, umuco Nyarwanda, kwihangira imirimo, n’ibindi ku buryo n’iyo waba utabaye Nyampinga ariko uzakuremo ibizagufasha.”

Akomeza avuga ko Kaminuza iri kubafasha kandi nabo basanzwe bafite ingengo y’imari yabyo. Ikindi kandi ngo banafite abaterankunga.

Bizimungu avuga ko Nyampinga uzatorwa, bazajya bamukurikirana bityo ibyo yiymeje gukora, akabishyira mu bikorwa.

Agira ati “Twaje dusa nk’abagiye gukosora amakosa yagiye aba mu bikorwa byo gutora ba Nyampinga bitandukanye byabaye mu myaka yashize, aho usanga Miss agumana icyubahiro gusa ariko ntagire ikintu afasha.

Biri no mu byatumye tubategurira ‘Boot Camp’ kandi hari n’amasezerano bazajya basinya avuga ibikorwa agomba kuzakora naramuka abaye Nyampinga.”

Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

Kuri ubu kwiyandikisha byaratangiye kubifuza guhatanira kuba nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Abiyandikisha bajya ku rubuga (www.misshuyecampus.rw) rwagenewe itorwa rya Nyampinga muri iyo kaminuza.

Kwiyandikisha bizasozwa tariki 14 Ukuboza 2016. Hakazatoranywamo abakobwa 10 bazajya mu mwiherero uzatangira tariki 17 Ukuboza 2016.

Kuki gutora nyampinga byari byarahagaze?

Ruzigana Fabien, ushinzwe abanyeshuri (Dean of students) muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ahamya ko gutora Nyampinga bifasha abanyeshuri.

Agira ati“Icyo tugamije cyane ni ukugira ngo uwo muco ugumeho kubera ko hari hashize igihe bidakorwa.

Twifuje rero ko byakongera bikagaruka kuko ni ibintu bifasha abanyeshuri kuguma bishimye bafite icyo batumbiriye, no mu by’imyidagaduro kandi ni n’umuco mwiza.”

Yakomeje avuga ko kuba hari hashize imyaka itatu hadatorwa Nyampinga ahanini byatewe no guhuza za Kaminuza. Ahamya ko kuri ubu bimeze neza kandi icyo gikorwa kizakomeza kuba buri mwaka.

Ba Nyampinga batowe muri UR-Huye

2012: Isimbi Deborah

2010: Mutesi Dorothy

2009: Umulisa Viviane

2008: Uwimbabazi Sandrine

2007: Utamuliza Rusaro Carine

2006: Akanyana Sharon

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko koko Kaminuza zabuze ikindi zakora cyagirira abanyarwanda akamaro uretse guhora zitoramo abakobwa b’ikimero gusa? Nyamara burya ngo , mwagombye kwita ku bushakashatsi aho guta umwanya muri ayo manjwe! Ubwo koko murabona ikimero cya ba nyampinga muhora mwitoramo ari cyo kizaba kweli? Mubyibazeho!

Rugira yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka