Amarerero y’abana b’abakene yatumye bashabuka bagira n’isuku

Ababyeyi b’abakene bo mu Karere ka Huye bishimira amarerero yashyiriweho abana babo kuko yatumye basigaye bisanzura nk’abandi bana.

Abana bo mu irerero rya Kamwambi banywa igikoma
Abana bo mu irerero rya Kamwambi banywa igikoma

Ayo marerero ari mu mirenge umunani muri 14 igize ako karere. Yashyizweho n’umuryango DUHAMIC- Adri mu rwego rwo gufasha ababyeyi bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe kwikura mu bukene no gutuma abana babo biga.

Florence Mukanyandwi, umwe mu babyeyi barerera mu irerero riri mu murenge wa Rwaniro, avuga ko iryo rerero ryatumye umwana we ashabuka.

Agira ati “Umwana wanjye yaratinyaga ariko ubu byarahindutse. Ubona anishimye.”

Undi mubyeyi, ufite umwana w’imyaka itandatu ariko wagwingiye, avuga ko irerero ryatumye ryatumye ubuzima bw’umwana we bumera neza.

Agira ati “Kubera ubukene, igikoma ntiyari azi icyo ari cyo. Mbona kagenda kiyongera. Gasigaye kanishimye.”

Muri ayo marerero, ababyeyi basabwa gutanga mironko y’amasaka ku kwezi n’igiceri 100RWf cyo kuyashesha, kugira ngo babashe kunywa igikoma. Banasabwa gutanga amafaranga 300RWf ku gihembwe.

Tabeya Mukamisha, ukorera DUHAMIC-Adri mu Mirenge ya Kinazi na Rwaniro, avuga ko muri rusange uyu muryango umaze gushyiraho amarerero 32 mu mirenge umunani bakoreramo.

Avuga ko bayashyizeho batekereza abana b’abakene bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe kuko ahanini ari bo batabashaga kwiga mu mashuri y’inshuke asanzwe. Ayo marerero ariko ngo yakira abana bose.

Agira ati “Hano I Kamwambi dufite abana b’abagenerwabikorwa 35, n’abandi batari ab’abagenerwabikorwa 45.”

Akomeza avuga ko isuku ari indi nyungu aba bana bagirira mu marerero. Kuko ngo barayitozwa kandi n’ababyeyi babo barabasukura mbere yo kuza ku ishuri.

Ibyo ngo binyuranye n’uko mbere birirwaga mu rugo, ababyeyi bigiriye mu mirimo batanitaye ku isuku yabo.

Serivisi z’uburezi mu Karere ka Huye zivuga ko kugeza ubu muri aka karere hari amashuri 98 yigisha abana batoya. Abamo gahunda y’irerero ni 68.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ndabishimye pe, ubona ukuntu bakeye!

che yanditse ku itariki ya: 26-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka