Baracyishyuza amafaranga amaze imyaka 6

Abaturage 48 b’i Ruhashya n’i Rusatira, bamaze imyaka irenga itandatu bishyuza amafaranga y’amashyamba yabo, yari ahashyizwe amapoto y’amashanyarazi, baravuga ko byabakenesheje.

Ahari amashyamba yabo niho hashyizwe amapoto atwara insinga z'amashanyarazi (Photo internet)
Ahari amashyamba yabo niho hashyizwe amapoto atwara insinga z’amashanyarazi (Photo internet)

Aba baturage bavuga ko mu mwaka wa 2009 aribwo amashyamba yabo yagizwe ubutaka bwa Electrogaz kuko hanyujijwe insinga z’amashanyarazi ziva Rubona zijya mu Murenge wa Ruhashya.

Ubwo babwirwaga ko ubutaka butakiri ubwabo ngo babariwe ibiti byari biburiho, basezeranywa ko bazabyishyurwa, ariko na n’ubu baracyategereje.

Ibi ngo byarabakenesheje nk’uko bivugwa na Leon Nsengiyumva utuye mu kagari ka Kiruhura, wemeza ko yatemewe ibiti 486 byari byiganjemo inturusu.

Yagize ati “buri myaka ibiri nasaruraga ishyamba ryanjye, kandi ku giti bampaga amafaranga ibihumbi bitanu. Imyaka ibaye itandatu nta faranga nkibona.”

Nazer Uwonkunda na we w’i Kiruhura we ngo yatemewe ibiti 367 by’inturusu byari bikiri amashashi.

Yari yabiteye ateganya ko abana be nibajya kwiga mu mashuri yisumbuye azajya abigurisha, akababonera amafaranga bitamugoye, none imishinga ye yaramupfubanye.

Ati “Byibura banyishyuye nagura ahandi hantu kugira ngo cya kibazo natekerezaga ko kizankemukira mu mibereho nongere mpangane na cyo.”

Aba baturage bemeza ko ikibazo cyabo nta gihe batakigejeje ku bayobozi, igihe cyose bakabwirwa ko kigiye gukemuka vuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, avuga ko aba bantu batinze kwishyurwa, ariko ko biri hafi kuko muri iyi minsi bari kubikurikirana ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG.

Ati “Ngira ngo abaturage bagaragaje ikibazo cyabo ariko bageze aho barabireka kuko kimaze igihe kirekire.

Ariko kuri ubu REG iri kugikurikirana ifatanyije na Minisiteri y’ibikorwa remezo ndetse na Minisiteri y’imari. Ndatekereza ko kizakemuka vuba.”

Abategereje kwishyurwa bavuga ko baheruka babarirwa ibiti byabo byatemwe ariko ko batazi umubare w’amafaranga bagomba kwishyurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye we avuga ko bose hamwe bazishyurwa amafaranga abarirwa muri miriyoni 11RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka