
Ibi byatangajwe na Jérôme Gasana, umuyobozi w’ikigo cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), hatahwa ku mugaragaro iyi Laboratwari, kuri uyu wa 05 Ukwakira 2016.
Yagize ati “Ni ukugira ngo abanyeshuri bige bakora pratique.
Ntitwifuza ko umunyeshuri arangiza kwiga yajya ku isoko ry’umurimo ugasanga atazi nko gupima ubutaka areba ko bukomeye, kureba ko umuhanda ureshya cyangwa uhengamye, n’ibindi.”
Iyi laboratwari irimo ibikoresho byifashishwa mu kureba ko ibikoresho by’ubwubatsi byujuje ubuziranenge.
Aha ni ibikoresho nka sima, umucanga, amabuye, za godoro zifashishwa mu gukora kaburimbo n’amazi.
Harimo n’ibipima ahagiye kubakwa inyubako zikomeye cyangwa ziremereye nk’amazu ya etaje, ibiraro n’imihanda n’ibipima ubukomere bw’ibyamaze kubakwa nk’imihanda.
Iyi laboratwari izinjiriza IPRC-South amafaranga yo gutanga bene izi serivisi ku bubatsi, ariko impamvu nyamukuru yashyizweho ni ukwigisha.
Ubundi, abanyeshuri bo muri IPRC biga iby’ubwubatsi bajyaga kwigira pratique (ubumenyingiro) muri laboratwari ya IPRC y’i Kigali.

Kugira laboratwari yabo bwite bizanakuraho amafaranga y’ingendo y’abanyeshuri n’abarimu babo iri shuri ryatangaga bagiye muri pratique nk’uko ubuyobozi bw’iri shuri bubivuga.
Jean de Dieu Nteziryayo, umwarimu ukora muri iyi laboratwari, ukunda kwifashishwa n’abakora inyigo z’amazu, avuga ko iyi laboratwari izafasha cyane.
Avuga ko mu Rwanda ari yo ishobora gukorerwamo ibizamini bikenewe icyarimwe.
Ati “Laboratwari zindi wasangaga zidashobora gupimirwamo ibyifuzwa byose. Wakoreshaga test imwe mu kigo kimwe, wakenera indi ukajya mu kindi. Hano ho byose byahakorerwa.”
Ibikoresho byo muri iyi laboratwari byatwaye miriyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe na Koperasiyo y’Ababirigi.
Amafaranga yose iki gihugu cyafashishije u Rwanda muri gahunda y’imyaka itandatu bari bihaye guhera muri 2010, angana na miliyoni 11 z’amayero.
Yari ayo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu mashuri yo mu Ntara y’Amajyepfo.

Ohereza igitekerezo
|