Umusore w’imyaka 21 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba azira gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 14 mu murenge wa Mutete, akagari ka Gaseke.
Abagabo 6 bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba yo mu karere ka Gicumbi nyuma yo kwica umujura warurimo atobora iduka ry’ibicuruzwa mu murenge wa Mutete.
Mu murenge wa Byumba mu mudugudu wa wa Rugarama, akagari ka Nyarutarama, mu karere ka Gicumbi habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Collola RAA 316 ya Auto Ecole la Naissance igonga umwana ahita apfa.
Uruhinja rumaze ibyumweru bibiri ruvutse rwatoraguwe mu ishyamba riri mu murenge wa Byumba akagari ka Gacurabwenge umudugudu wa Rwasama rwabonye uzarurera akarubera umubyeyi.
Mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo umunsi w’abakundana wa Saint Valentin ugere ngo abacuruza imitako n’ibindi bihangano mu karere ka Gicumbi nibo babona icyashara kinshi kuri uwo munsi.
Umurambo w’umugabo watoraguwe mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi tariki 10/02/2014 ariko bayobewe uwo ari we kuko nta cyangombwa bamusanganye.
Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba mu kagari ka Ngondore mu mudugudu wa Karambo habereye impanuka y’imodoka ya STRABAG igonga abantu batatu umwe muri bo ahita apfa.
Abantu bane bari bavuye mu karere ka Burera bari baje ku itabaro mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Nyankenke bakubiswe n’inkuba bose ibagira indembe.
Mu mudugudu wa Maya mu kagari ka Nyaruka mu murenge wa Cyumba ho mu karere ka Gicumbi hatoraguwe umurambo w’umugore w’imyaka 20 witwa Nyirabizeyimana Cyirata Gato.
Inzu y’uwitwa Ngerageze Jean Bosco utuye mu mudugudu wa Rwankonjo akagari ka Rukizi Mu murenge wa Cyumba akarere ka Gicumbi yafashwe n’inkongi y’umuriro ibyari mu nzu byose birashya birakongoka.
Nyuma yo kwigishwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” abagorowa bafungiye muri gereza nkuru ya Miyove yo mu karere ka Gicumbi batangaza ko izabafasha kubana neza n’abo bahemukiye bityo bakibona muri sosiyete nyarwanda nta pfunwe bafite kuko bazaba barababariwe ibyaha bakoze n’abo bahemukiye.
Nyuma yo kubona ikigo nderabuzima mu murenge wa Cyumba wo mu karere ka Gicumbi abagore bajyaga kubyara ndetse n’abandi barwayi bavuga ko kibagobotse urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza kure y’aho batuye.
Abaturage bo mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi bamaze imyaka 8 baratanze amafaranga arenga miliyoni ebyiri ngo bakwaga n’abababwiraga ko ngo ari umusanzu leta ibaka ngo bazabone umuriro w’amashanyarazi, ariko ubuyobozi bw’akarere na EWSA ishinzwe gutanga uwi muriro bemeje ko ayo mafaranga batigeze bayakira kandi (…)
Nyuma y’amahugurwa yakorewe inzego z’ubuyobozi zikorera mu tugari tugize imirenge yo mu karere ka Gicumbi abaturage benshi bamaze gusobanukirwa ko batagomba kugura serivise iyo ari yose bahabwa n’umuyobozi.
Kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba mu karere ka Gicumbi hafungiye umugabo w’imyaka 40 witwa Mudakemwa Pascal azira kwica umugore we Mukamutsinzi Valentine w’imyaka 35.
Umufungwa witwa Barayavuga Innocent wari ufungiye muri gereza nkuru yo mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi yatorotse aburirwa irengero ubwo bari bagiye mukazi hanze ya gereza tariki 13/01/2014.
Umusore w’imyaka 19 witwa Nsigayehe wo mu mudugu wa Rugaragara mu kagari ka Nyakabungo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi arwariye mu bitaro bya Byumba nyuma yo gukubitwa n’abantu bari batabaye aho yari agiye kwiba.
Mu mvura itari nyinshi bikabije yaguye kuwa 9/1/2014 mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rushaki inkuba yakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 18 witwa Mukandayisenga Donatha ahita apfa.
Umurambo w’umusore w’imyaka 29 witwa Rusibana Leon Cariopi , kuri uyu wa 10/01/2014, watoraguwe ku kiyaga cya Muhazi mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi.
Umwana witwa Debola Ishimwe w’imyaka 14 uvuka mu kagari ka Gaseke, umudugudu wa Nyamabuye umurenge wa Mutete yarohamye mu mugezi witwa Muyanze ahita apfa.
Kuri sitasiyo ya polisi yo mu karere ka Gicumbi hafungiye umugabo azira guteka imitwe abeshya ko yambuwe n’abantu batazwi nyuma inzego z’umutekano ziza gusanga ari ukubeshya.
Abanyarwanda bane bakekwaho kwica Dickson Tinyinodi ukomoka mu gihugu cya Uganda wari umuvanjayi ku mupaka wa Gatuna bakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rw’Akarere ka Gicumbi.
Kubwimana w’imyaka 26 y’amavuko wo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba akaba yacuruza inzoga itemewe ya kanyanga yaguye mu gihugu cya Uganda ubwo yari agiye kurangura iyo azana mu Rwanda.
Ibigo by’abikorera ndetse n’ibya Leta bikorera mu karere ka Gicumbi birashaka kwishyira hamwe bikagura kizimyamwoto nini igendera ku modoka igurwa 50.000.000frs yo kubafasha igihe habaye impanuka y’inkongi y’umuriro.
Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2013, abanyeshuri 23 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Gicumbi bamaze gutwara inda z’indaro; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’uburezi w’agateganyo mu karere ka Gicumbi, Mukashema Christine, kuri uyu wa 01/10/2013.
Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yifatanyije n’Abanyagicumbi mu muganda rusange wabereye mu murenge wa Shangasha tariki 28/09/2013 ahasijijwe ikibanza ndetse bikorera n’amabuye yo gukora umusingi ndetse bikorera n’ibiti bizakoreshwa mu kubaka amashuri.
Imvura idasanzwe yaguye mu mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi tariki 27/09/2013 saa kumi nimwe z’umugoroba yasenye urusengero rwa EAR irarusakambura.
Nyuma y’uko impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi zibuze inkwi zo guteka ibyo kurya ziba zahawe n’umuryango wita ku mpunzi HCR zafashe icyemezo cyo kujya hanze kwishakira inkwi zo guteka.
Abagore bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko bishimiye gutora bagenzi babo bazabahagararira bakanabavuganira mu nteko nshingamategeko kuko bizagabafasha gukokomeza gutera imbere.
Umugabo witwa Bimaziki wo mu mudugudu wa Ruzizi Akagari ka Tanda umurenge wa Giti wo mu karere ka Gicumbi yakubise umugore we maze bamumukijije yadukira ihene ye ayiteragura ibyuma irapfa.