Gicumbi: Umwana yarohamye mu mugezi ahita apfa

Umwana witwa Debola Ishimwe w’imyaka 14 uvuka mu kagari ka Gaseke, umudugudu wa Nyamabuye umurenge wa Mutete yarohamye mu mugezi witwa Muyanze ahita apfa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete, Mbonyi Paul, avuga ko uyu mwana yarohamye tariki 06/01/2014 ajyanye na bagenzi be babiri bagiye koga muri uwo mugezi agera ahantu hari amazi menshi ahita apfa.

Ngo kugirango bimenyekane ko uwo mwana yarohamye byatewe na bagenzi be bamubuze hanyuma biyambaza umugabo wari bugufi yabo witwa Hakizimana Jean Baptiste ahita ajya muri ayo mazi kumushakisha asanga yapfuye.

Mbonyi uyobora umurenge wa Mutete arakangurira abana kwirinda kujya koga mu migezi muri ibi bihe by’imvura ndetse bakajya babibenyesha ababyeyi babo mbere yo kujyenda kuko abenshi usanga batwarwa n’amazi kuko yabaye menshi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka