Gicumbi: Ari mu maboko ya polisi azira ubutekamutwe

Kuri sitasiyo ya polisi yo mu karere ka Gicumbi hafungiye umugabo azira guteka imitwe abeshya ko yambuwe n’abantu batazwi nyuma inzego z’umutekano ziza gusanga ari ukubeshya.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, avuga ko uyu mugabo yafatiwe bwa mbere mu murenge wa Kaniga tariki 12/12/2013 ahambiriye ibirere ku maboko avuga ko ari abagizi ba nabi babimukoze bakamwambura amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 500.

Bamubajije aho akomoka avuga ko ari uwo mu karere ka Bugesera ahitwa Gashora ndetse ko yitwa Ishimwe Jerome icyo gihe inzego z’ubuyobozi zihutiye kumugeza ku kigo nderabuzima cya Kaniga baramuvuza kuko yavugaga ko bamunize.

Tariki 02/01/2014 yongeye gufatirwa mu murenge wa Kageyo ahambirije ibyatsi ku maboko yombi anafite bibiriya ntoya mu kanwa nabwo avuga ko ari abagizi ba nabi bayimutamitse bakanamuhambira nyuma bakamwambura amafaranga miliyoni 2 n’ibihumbi 50.

Icyo gihe bamubajije uko yitwa avuga ko yitwa Ishimwe Emmanuel ukomoka mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Muganza.

Yemera ko ari imitwe yatekaga kubera ubukene.
Yemera ko ari imitwe yatekaga kubera ubukene.

Umuyobozi w’akarere avuga ko nyuma yo gusanga hari abantu bagera muri babiri bahohotewe mu buryo bumwe bagahambirwa ndetse bakamburwa amafaranga baje guhana amakuru n’abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Gicumbi baza gusanga ari umuntu umwe bibaho.

Avuga ko aribwo hafashwe icyemezo cyo kumuta muri yombi agakurikiranwa bongeye kumubaza abasubiza ibitandukanye n’ibyo yavuze nyuma yo gufatirwa mu murenge wa Kaniga bahita babona ko yaba ari umutekamutwe.

Uyu mugabo uri mu maboko ya polisi utaramenyekana izina rye nyaryo we avuga ko amazina ye nyayo ari Ingabire Emmanuel kandi ko akomoka mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Muganza.

Avuga ko ibyo byose byamubayeho nta muntu wabimukoze ariwe wabyigiraga kubera ibibazo afite by’uko yahombye amafaranga yari yibye mukuru we nyuma baza kumuca mu muryango hanyuma aza kurorongotana agera mu karere ka Gicumbi akajya akora ibyo byose ngo arebe aho yakura ubufasha bwo kubona ayo mafaranga.

Avuga ko nta muntu wamugiriye iyo nama ko ari we wabyitekerereje gusa ngo ntibyamuhiriye kuko yaje gutahurwa akaba ari mu maboko ya polisi ikorera muri aka karere.

Umuyobozi w’akarere arakangurira abaturage kuba maso kandi bakamenya umuntu winjiye mu murenge atahatuye bakamubarura kugirango birinde abo batekamutwe.

Avuga ko nibaramuka basanze hari abaturage yambuye amafaranga muri ubwo butekamutwe bwe ko azakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka