Mutete: Ari mu maboko ya polisi azira gufata ku ngufu umwa w’imyaka 12

Umusore w’imyaka 21 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba azira gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 14 mu murenge wa Mutete, akagari ka Gaseke.

Uyu musore yari umushumba w’inka zo kwa nyirakuru w’uwo mwana nuko abonye igicuku kinishye (mu ijoro ryo kuwa 17/2/2014) amusanga aho aryamye aramusambanya.

Nyirakuru abyumvise yatabaje ubuyobozi maze bamuta muri yombi, bahita bihutira kujyana uyu wahohotewe ku bitaro bikuru bya Byumba; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete Mbonyi Paul abisobanura.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka