Gicumbi: Hatoraguwe umurambo ku kiyaga cya Muhazi
Umurambo w’umusore w’imyaka 29 witwa Rusibana Leon Cariopi , kuri uyu wa 10/01/2014, watoraguwe ku kiyaga cya Muhazi mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutare, Karyango Elyse, avuga ko bamenye amakuru aturutse mu baturage ko batoraguye imyenda irimo n’indangamuntu ku nkengero z’icyo kiyaga nyuma bagashakisha uwo muntu bagasanga avuka muri uyu murenge wa Rutare ari Mwene Karangwa Claudien na Mukagakwaya Saverine.
Nyuma ngo baje kubaza ababyeyi be bavuga ko yari yaragiye gupagasa mu karere ka Rwamagana na Karongi ko batari bakibana.
Inzego z’ubuyobozi zakomeje gushakisha uyu muntu dore ko bari bafite amahirwe y’uko babonye n’indangamuntu ye baza gusanga umurambo mu kiyaga cya Muhazi.
Ababyeyi be batangaza ko batazi icyamuteye kwiyahura cyane ko ngo batari bamuziho imico mibi cyangwa izindi ngeso zamuviramo kwiyambura ubuzima.
Ibizamini byo kwa muganga byakorewe uyu murambo byagaragaje ko nta wamuhotoye bityo bagakeka ko yiyahuye; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutare. Umurambo wa Nyakwigendera utegereje gushyingurwa.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|