Abagore bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko bishimiye gutora bagenzi babo bazabahagararira bakanabavuganira mu nteko nshingamategeko kuko bizagabafasha gukokomeza gutera imbere.
Bamwe mu bazindukiye muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 17/09/2013, batangaza ko basanze n’abagore bashoboye byinshyi bityo bakaba bizeye ko abo batoye bazaharanira iterambere ry’umugore.
Rwiririza Jean Baptiste uhagarariye site y’itora y’akagari ka Gisuna atangaza ko buri site y’itora hari umubare w’abagore bari butore bagenzi babo bazabahagararira mu nteko inshingamategeko mu kagari ka Gisuna hateganijwe gutora abagore 72 kandi iki gikora kikaba kiri kugenda neza mu mutuzo kuko bakitabiriye.
Mukarurangwa Venelande, umuhuzabikorwa w’abagore mu mudugudu wa Gisuna atangaza ko yishimiye aya matora kuko abagore bitorera abazabahagararira mu nteko ishingamategeko bakazashyiraho amategeko ababereye ndetse azatuma bakomeza gutera imbere kuko aho bageze hashimishije.