Gicumbi: Umufungwa yarotse gereza ya Miyove aburirwa irengero
Umufungwa witwa Barayavuga Innocent wari ufungiye muri gereza nkuru yo mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi yatorotse aburirwa irengero ubwo bari bagiye mukazi hanze ya gereza tariki 13/01/2014.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iyo gereza Nkusi Emmanuel, ngo kugirango bimenyekane ko yatorotse byatewe n’uko abacungagereza babaruye abafungwa bajyanye hanze basanga haburamo umwe.
Bagerageje gushakisha uburyo yatorotsemo bafatanyije n’inzego z’umutekano ntibabimenya ariko bakeka umukobwa umwe wari uri aho hafi bakaba barahise bamushyikiriza polisi ikorera muri ako karere ngo akorweho iperereza; nk’uko umuyobozi wa Gereza ya Miyove akomeza abivuga.
Barayavuga Innocent yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 7 azira icyaha cyo gufata kungufu akaba yari amazemo imyaka 3.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|