Gicumbi: Ari mu maboko ya polisi azira kwica umugore we

Kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba mu karere ka Gicumbi hafungiye umugabo w’imyaka 40 witwa Mudakemwa Pascal azira kwica umugore we Mukamutsinzi Valentine w’imyaka 35.

Mu ijoro ryo kuwa 20/1/2014 nibwo uyu mugabo yivuganye umugore we amukubita igiti cy’umwase maze ahita apfa; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’umudugudu bari batuyemo.

Uyu mugabo amaze kwivugana umugore we abana be bahise batabaza abaturanyi ariko bahageze basanga yamaze gutoroka. Inzego z’ubuyobozi zaramushakishije ziramubura nyuma baza kwigira inama yo kumuhamagara kuri terefone ye ijyendanwa arabitaba bamubaza aho aherereye ababwira ko ari mu nzira yishyikiriza ubuyobozi bwa polisi.

Nyuma yaje kwishyikiriza polisi ikorera mu murenge wa Byumba maze atangira kubazwa icyamuteye kwica umugore we.

Abaturanyi babo bavuga ko bashobora kuba batarumvikanye ku cyemezo umugabo yari yarafashe cyo kugurisha inka ngo abashe kwishyura amafaranga y’umwenda agera mu bihumbi 110 yarabereyemo itsinda ry’ubudehe yayoboraga.

Ariko kandi uretse icyo kibazo bagiranye ubusanzwe nta makimbirane bari basanzwe bagirana hagati yabo kuko ngo nta n’inzoga banywa bombi.

Banavuga ko ngo bari biriwe basangira umutobe ku kabari kari kuri santere yaho batuye kuburyo batamenya icyaba cyamuteye kwiyicira umugore.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo, Bayingana JMV, avuga ko nyuma y’ubu bwicanyi yasabye abaturage ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we ndetse bagatanga amakuru ku ngo zibana mu makimbirane bagafata igihe cyo kubigisha ndetse byakwanga bakabatandukanya aho kugirango bicane.

Inzego za Polisi zikorera mu karere ka Gicumbi ziracyakora iperereza kuri ubu bwicanyi naho umurambo wa nyakwigendera urashyingurwa kuri uyu wa 21/1/2014 bakaba basize abana batanu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka