Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, ibirombe byo mu Mirenge ya Nyarusange na Mushishiro byagwiriye abantu, umuntu umwe agahita apfa undi akaba amaze iminsi itatu ashakishwa bataramugeraho.
														
													
													Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA), kiratangaza ko mu kwezi kumwe haraba habonetse ibisubizo by’ubusesenguzi, ku cyakorwa ngo umugezi wa Nyabarongo udakomeza gufunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira.
														
													
													Ibihugu by’u Bwongereza n’u Busuwisi ku mugabane w’u Burayi byafashe umwanzuro wo kutongera gushyira mu kato abaturage babyo bagaragaweho n’ubwandu bwa Covid-19, kuko ubu bemerewe kujya ahahurira abantu benshi nko mu masoko no kugendana n’abandi mu modoka.
														
													
													Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko bugiye gutangiza ubukangurambaga bwo kubakira inyana mu nzuri za Gishwati mu rwego rwo kuzirinda kwicwa n’inyamaswa zituruka mu pariki ya Gishwati-Mukura.
														
													
													Mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba hari abaturage bibumbiye mu bimina, bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mituweli) kugeza mu mwaka wa 2023-2024 kubera gahunda yo kwizigamira.
														
													
													Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abahinga mu Gishanga cya Nyamugari, kwibumbira muri koperative, kugira ngo babashe kubona amahirwe yo gukemura ibibazo bikigaragara mu buhinzi.
														
													
													Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi burihanangiriza abakoresha abana imirimo ibabuza kujya ku mashuri kuko ari ukwangiza ejo hazaza h’Igihugu, kandi ko abazafatanwa abana bazabihanirwa bikomeye.
														
													
													Abaturage bimuwe mu manegeka bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegerezo wa Horezo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, barasaba ko bafashwa kubaka ibikoni n’ubwiherero hanze y’amazu batujwemo.
														
													
													Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye basaga ibihumbi 12 mu Ntara y’Amajyepfo bari barakererewe kugera ku bigo bigagaho, bamaze kugaruka ku ishuri mu cyumweru kimwe.
														
													
													Ibiganiro byabaye hagati y’ishyirahamwe ry’ibigo by’ubuvuzi byigenga, ibigo by’ubwishingizi mu buvuzi, n’inzego za Leta byanzuye ko abishingirwa n’ibigo bya SANLAM, BRITAM na RADIANT bakomeza kuvurwa.
														
													
													Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA), iratangaza ko ikiraro cya Mukunguri gihuza uturere twa Kamonyi na Ruhango mu gice cy’Amayaga, kigiye gutangira gusanwa ku ngengo y’imari 2021-2022 ivuguruye.
														
													
													Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aratangaza ko ibiganiro hagari ya Perezida Kagame n’umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, bitanga icyizere cyo kongera gutsura umubano w’ibihugu byombi ku kigero cya 60%.
														
													
													Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi bibumbiye muri Koperative ‘Indatwa za Kamonyi’ bahinga mu gishanga cya Ruboroga giheruka gutunganywa, baratangaza ko bategereje umusaruro mwiza w’ibigori.
														
													
													Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko igihe cy’ibazwa imbere y’ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacayaha, ari uburenganzira bw’uregwa gushakirwa umwunganira mu mategeko.
														
													
													Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko bugiye kongera kuzahura ikipe y’amagare yari imaze imyaka ibiri ihagaze kubera icyorezo cya Covid-19.
														
													
													Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, burasaba abaturage kwirinda gusiragira mu nkiko, ahubwo bakajya bumvikana n’abo bafitanye ibibazo bakabikemura kuko imanza zikenesha.
														
													
													Mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga habonetse umurambo w’umugore witwa Nyirangendahimana Jeannette, wishwe mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2022.
														
													
													Imiryango ibiri y’abapfakazi batuye mu Kagari ka Vuganyana, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero igiye kwishyura miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma y’uko yari yatsindiye miliyoni 36Frw, ariko bikaza kugaragara ko bareze umuntu utari we.
														
													
													Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kiratangaza ko abarimu bemerewe gukora ibizamini by’ikoranabuhanga ngo bazahabwe akazi mu ibarura rusange ry’abaturage rya gatanu, bizajya bikomeza mu minsi y’ikiruhuko cy’icyumweru ku wa gatandatu no ku cyumweru.
														
													
													Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwagiranye ibiganiro n’abakora ubwikorezi bwo mu mazi mu mugezi wa Nyabarongo, ku byo bakwiye kwitwararika kugira ngo bongere kwemererwa gusubukura ibikorwa byabo byari bimaze icyumweru bihagaritswe.
														
													
													Abanyamakuru basesengura ibijyanye n’uruhare rw’itangazamakuru ku kurwanya icyorezo cya Covid-19 baratangaza ko urugendo rwo kwigisha no gutanga amakuru kuri Covid-19 rugikomeje. Basanga kandi inzego bireba zikwiye kwemera ko itangazamakuru rifite ijambo rikomeye mu guhangana na Covid-19.
														
													
													Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe hagiye kubakwa ibijyanye n’ubukerarugenda bushingiye ku iyobokamana buhakorerwa.
														
													
													Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rurirmo gushakisha Uwitwa Rutagengwa Alexis wo mu Karere ka Ruhango, bikekwa ko yaba yaragize uruhare mu gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango.
														
													
													Ibitaro bivura amaso bya Kabgayi byashyikirije ibitaro bine mu gihugu ibikoreshobyo byo ku rwego rwo hejuru byo kuvura no kubaga amaso.
														
													
													Umuntu umwe ni we waburiye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo ku wa 03 Mutarama 2022, ubwo ubwato bwavaga mu Karere ka Muhanga bwagonganaga n’ubwavaga mu Karere ka Gakenke.
														
													
													Abantu barenga 40 barohowe mu mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Uturere twa Muhanga na Gakenke bakuwemo ari bazima, nyuma yo kugongana k’ubwato bwavaga i Ruli mu Karere ka Gakenke, n’ubwavaga i Rongi mu Karere ka Muhanga.
														
													
													Umwaka wa 2021 mu burezi waranzwe n’ibihe bikomeye ndetse hakorwa n’impinduka zitandukanye zirimo no gusubukura uburezi bw’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’ay’incuke yari amaze amezi 10 asubitswe kubera icyorezo cya Covid-19.
														
													
													Umuntu umwe yahitanywe n’impanuka ya Moto yagonganye na Bisi yari itwaye abagenzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ku Muhanda Kigali-Bishenyi. Amakuru yatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Rafiki Mwizerwa, avuga ko yamenye iby’iyo mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 02 Mutarama 2022 mu (…)
														
													
													Umubyeyi witwa Mukamana Claudine wo mu Karere ka Ruhango avuga ko akiri umukobwa yari afite ubuzima bwiza, ariko amaze kujya mu Mujyi wa Kigali gukora akazi ko mu rugo, yatewe inda maze atangira ubuzima bwo ku muhanda bwo gucuruza agataro.
														
													
													Abaturage bo mu Kagari ka Rukaragata mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga bahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba n’inzu baravuga ko guhabwa amashanyarazi bibonesha ku maso no ku bwonko umuntu akagira umwanya wo gutekereza, naho guhabwa icumbi bikanyura umutima ntiwongere kurwara.