Hari abo ibyiciro by’Ubudehe bituma batabona ubutabera bwuzuye

Imiryango itari iya Leta mu bijyanye n’ubutabera irasaba inzego zibishinzwe, gusesengura uko abantu batishoboye bafashwa kunganirwa mu mategeko hadashingiwe ku byiciro by’ubudehe, kuko byagaragaye ko bituma hari abadahabwa ubutabera kubera kutabona ababunganira mu mategeko.

Gutanga ubufasha mu kunganira mu nkiko abatishoboye ngo ntibyagombye gushingira ku byiciro by'ubudehe
Gutanga ubufasha mu kunganira mu nkiko abatishoboye ngo ntibyagombye gushingira ku byiciro by’ubudehe

Ibyo kandi binemezwa na bamwe mu baturage bagiye babura ubutabera kubera ko ibyiciro byabo by’ubudehe, bitabemerera guhabwa icya ngombwa cy’utishoboye ngo bahabwe abunganizi ku buntu, kuko uhabwa icyo cyemezo ari uwo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe gusa.

Abaturage baganiriye na Kigali Today ku buryo bahabwa ubutabera, bagaragaje ko ubukene no kubura amikoro ahagije, byabatambamiye kubona abunganizi mu mategeko, kuko baca amafaranga mesnhi dore ko nibura amafaranga ateganyijwe ku mwunganizi abarirwa mu bihumbi 500Frw.

Umwe mu batishoboye yavuze ko yashatse umwunganizi mu mategeko akamuca amafaranga ibihumbi 50Frw ngo amukorere imyanzuro akayabura kuko ngo nta n’ibihumbi 10Frw yakwibonera bituma adahabwa ubutabera nk’uko yabyifuzaga, kuko ari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe.

Agira ati “Ntunzwe no guca inshuro, umunyamategeko yanyatse ibihumbi 50Frw ndayabura kuko ntayo nabona. Twagiye kuri MAG ngo bamunshakire hanyuma bambwira ko nishakira umwavoka amafaranga asaba akazakurwa ku yo nazahabwa ku ndishyi z’akababaro naregeraga”.

Mudakikwa avuga ko ibyiciro by'ubudehe hari aho bizitira abatishoboye bakeneye ubutabera
Mudakikwa avuga ko ibyiciro by’ubudehe hari aho bizitira abatishoboye bakeneye ubutabera

Undi muturage avuga ko yakoze urugomo agafatwa, yajya kubazwa bakamwibutsa ko akwiye kuba afite umwunganizi mu mategeko, ariko kuko atashoboraga kubona amafaranga yo kumuha yiyemeje kwiburanira kuko nta kundi yari kubigenza.

Agira ati “Bambwiye ko ngomba kuzana umwunganizi, ariko ntabwo nari kubona amafaranga ibihumbi 200frw yacaga, ubwo bambira ko niburanira rero mburana nsaba imbabazi ngo yenda Imana izandenganure”.

Hari kandi abaturge bo mu cyiciro cya gatatu bavuga ko n’ubwo bakirimo batabona ibihmbi 500Frw byo kwishyura umwunganizi mu mategeko, bakifuza ko byahinduka umuntu akunganirwa harebwe uko ahagaze.

Mudakikwa John ukorera mu muryango utari uwa Leta mu by’ubutabera, CERULAR, avuga ko hakiri ikibazo gikomeye mu kunganirwa cyangwa guhabwa ubufasha mu by’amategeko, kubera ubushobozi buke cyane cyane ko uburyo bukoreshwa bw’ibyiciro by’ubudehe, butajyanye n’ubushobozi koko bw’umuturage, mu kubona ubutabera bunoze.

Agira ati “Imiryango itari iya Leta dukora ibyo dushoboye ariko natwe turacyafite ubushobozi buke, bwo kuba twagera kuri buri wese ukeneye ubufasha mu by’amategeko. Natwe dukeneye ko Leta mu bushobozi bwaboneka iyo miryango yakomeza gufashwa”.

Mutabazi avuga ko ibibazo by'abakenera ubutabera bizakomeza gukorerwa ubuvugizi
Mutabazi avuga ko ibibazo by’abakenera ubutabera bizakomeza gukorerwa ubuvugizi

Mudakikwa yongeraho ko hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe, hakwiye no kurebwa ibyo umuturage yinjiza mu gihe cyo guhabwa icyangobwa cy’uko atishoboye, kugira ngo ashakirwe umwunganizi mu mategeko kuko hari aho ibyiciro by’ubudehe bitajyanye n’ubushobozi bw’umuturage.

Agira ati “Hajyaho imirongo isobanutse kuko ibyiciro by’ubudehe ntabwo bisubiza ikibazo, kandi niba imirongo mishya iteganya ko guhabwa serivisi bidakwiye kugendana n’ibyiciro by’ubudehe.
Turifuza ko hanashyirwaho uburyo bwo gusuzuma amikora y’umuntu, kugira ngo hazibwe icyuho cyo kunganirwa mu mategeko”.

Mu kiganiro kidasanzwe bagiriye kuri KT Radio, Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, avuga ko aho u Rwanda rugeze rushyira ku murongo ibijyanye n’ubutabera, bizakomeza gutezwa imbere ku buryo hari icyizere cy’uko bizakomeza kugenda neza, kandi ibibazo bihari bikabonerwa ibisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka