#MissRwanda2022: Mutesi Jolly yasobanuye iby’amarangamutima yagize kuri Muheto

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda akaba ari mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, yasobanuye iby’amarangamutima yagaragaje ubwo umukobwa witwa Divine Nshuti Muteto, yatambukaga imbere y’akanama nkemurampaka maze akavuga ku bwiza bwe.

Icyo gihe Mutesi Jolly yavuze ko Muheto ari mwiza cyane, anamubaza niba na we aziko ari mwiza, maze undi amusubiza ko atari abizi, ndetse n’umukemurampaka wa kabiri yavuze ko atahakana ibyo Mutesi avuze, ariko ko irushanwa rigira ibyaryo.

Icyo gihe mutezi Jolly yagize ati, “Muheto uri mwiza pe, ese wari ubizi? Oya wari ubizi, sawa amahirwe masa”.

Abakurikiranira hafi ibya Miss Rwanda, batangiye kwibaza impamvu Mutesi Jolly yashimagije ubwiza bwa Muheto, bamwe ndetse bakavuga ko harimo kumurutisha abandi cyangwa kumufana cyane birenze umuntu uri mu kanama nkemurampaka

Nyuma yo kugaragaza ayo marangamutima, abakorera itangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga, n’abandi benshi batangiye gutumira Muheto bamuganiriza, kandi buri wese akamukundira uburanga bwe n’uko yisobanura.

Mu kiganiro ubyumva ute cya KT Radio cyo ku wa 22 Gashyanare 2022, cyavugaga ku mitegurire y’irushanwa rya Miss Rwanda, umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza na we yagarutse ku byo Mutesi Jolly yavuze niba ntacyo bibangamiyeho irushanwa, nk’ugize akanama nkemurampaka.

Mutesi Jolly yasobanuye ko amenyereye cyane iby’amarushanwa y’ubwiza, kuko abikoze igihe kandi abikora kinyamwuga, kandi ko ibyo yavuze ari ibisanzwe nta kibyihishe inyuma kuko iyo ari imvugo igamije kwereka uhatana ko ashoboye, kandi iyo mvugo ibwirwa abakobwa bose.

Agira ati “Icyo navuga ni uko ntawe utabona ko uriya mwana w’umukobwa ari mwiza, yasaga neza, nta n’ikibazo cyakabaye kirimo mu marushanwa y’ubwiza, kuko ni uburyo bwo kumutera ishema, iyo ubwiye umukobwa gutyo si uko aba arusha abandi”.

Yongeraho ati “Kimwe n’uko umwana w’umukobwa wamubwira ko yavuze neza, cyangwa yambaye neza. Jyewe nabonaga ubwiza bw’uriya mukobwa bihagije amaso yanjye, nta kosa ririmo kuko abakobwa bose ni beza”.

Kuba Mutesi Jolly yarashimye ubwiza bwa Muheto byamuhesha amanota menshi

Umuvugizi w’ikigo gitegura Miss Rwanda, Inspiration Back Up, Nimwiza Megan, na we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda, avuga ko muri rusange nta kosa Mutesi Jolly yakoze ashimagiza ubwiza bwa Muheto.

Icyakora ngo ashobora kumuha amanota menshi ugereranyije n’abandi, bitewe n’uko yanyuzwe n’ubwiza bwe.

Nimwiza avuga ko ariko nta gitangaje kirimo kuko n’ubundi abagize akanama nkemurampaka bose batandukanye mu gupima ubwiza bw’umuntu, kuko banashobora kumuha amanota atandukanye akegukana igiteranyo cyayo.

Agira ati “Ibyo Mutesi Jolly yakoze nta kosa ririmo, ariko kuba yaranyuzwe n’uburanga bwa Muheto bishobora gutuma amuha amanota menshi, kandi ibyo ni ibisanzwe buri mukemurampaka aba afite uko yabonye ubwiza bw’umukobwa. Ni yo mpamvu batanga amanota atandukanye”.

Mutesi Jolly kandi avuga ko kuba umukobwa ari mwiza cyane bitavuze ko ari we uzatsinda irushanwa, kuko ubwiza atari bwo burebwa gusa ahubwo harebwa ubwiza bufite intego, ku buryo utsinze mu bwiza ariko ibindi bikamutsinda atahabwa ikamba.

Imitangire y’amanota igenderwaho muri Miss Rwanda, ubwiza bwiharira 30%, Ubwenge bugatarwa 40%, naho 30% isigaye ikava mu muco.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mutesi ntakidasanzwe yavuze Muheto nimwiza birenze urugero ntawavuga rero ko Mutesi aliwe wabura kubona ubwiza bwuyu mwana wukobwa yarabivuze nanjye mbisubiyemo ararenze ikindi abandi nabo bafite uko babibona kandi harebxa,byinshi bitari ubwiza gusa alibwo burebwa ntawari kubihindura

lg yanditse ku itariki ya: 25-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka