Inkingo zatumye bimwe mu bihugu bikuraho ingamba zose zo gukumira Covid-19

Ibihugu by’u Bwongereza n’u Busuwisi ku mugabane w’u Burayi byafashe umwanzuro wo kutongera gushyira mu kato abaturage babyo bagaragaweho n’ubwandu bwa Covid-19, kuko ubu bemerewe kujya ahahurira abantu benshi nko mu masoko no kugendana n’abandi mu modoka.

Ibi bihugu bigaragaza ko ubwandu bwa Covid-19 bwagabanutse ku kigero cyo hejuru kubera gukingirwa byuzuye, birimo no gufata urukingo rushimangira no kuba icyorezo cya Covid-19 yihinduranya cyane kizwi nka Omicron, kitakirembya abaturage babyo.

Ibi biniyongeraho kuba umuyobozi wa OMS Dr. Tedros Adamas yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kizaba cyarandutse mu mpera z’uyu mwakawa 2022, kubera ko nibura 70% by’abatuye isi bazaba bamaze gukingirwa byuzuye.

Minisitiri w’Intebe wa Ubwongereza Bolis Johnson yavuze ko ibintu bikomeje kugenda neza nk’uko bihagaze ubu ku cyorezo cya Covid-19 nta mpamvu yo kongera gushyira mu kato abagaragaweho n’ubwandu bushya cyangwa kubabuza kujya ku kazi.

Minisitiri w’Intebe w’u Busuwisi, Magdalena Anderson, we avuga ko igihe cyo kongera gufungura imiryango bundi bushya Igihugu cye kigeze, ahereye ku miterere y’uko icyorezo gihgaze akavuga ko rwose ibyacyo birangiye.

Muri iki gihugu hashize ibyumweru bitatu nta bikorwa byo gupima muri rusange abantu icyorezo cya Covid-19 nta kujya mu kato, ibyo kandi birimo gukorwa mu bice bitandukanye bya Leta zunze Ibumwe za Amerika (USA), aho batangiye gukuramo udupfukamunwa bakajya ku mirimo yabo nk’ibisanzwe.

Abakora ubusesenguzi ku cyorezo cya Covid-19 mu bitangazamakuru byo mu Burayi na USA, bagaragaza ko indwara y’ibicurane yigeze kwibasira ibihugu mu gihe cy’ubukonje bwinshi, yishe abantu benshi igateza igikuba ariko igacika.

Ibyo bigatuma bahamya ko mu minsi mike Covid-19 nayo ishobora gufatwa nk’ibicurane bisanzwe, inkorora na Anjine, kuko ubushobozi isigaranye bwo kwica, kuri Omicron bufite ubukana buri hasi ugereranyije n’izayibanjirije.

Mu Rwanda ingamba zo kwirinda Covid-19 ho zirakomeje n’ubwo zorohejwe

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko n’ubwo ibihugu bimwe byatangiye koroshya cyane ingamba zo kwirinda Covid-19, biterwa n’imiterere y’icyorezo iwabo kandi bitandukanye n’uko ahandi bimeze.

Cyakora ngo no mu Rwanda ingamba zigenda zoroshywa kuko nk’imodoka zitwara abagenzi zakomorewe gutwara 100% by’abantu bicaye, amasaha yo gutaha ashyirwa saa sita z’ijoro kandi abakozi bongererwa umubare aho bakorera n’ibindi byagiye bikomorerwa.

Mu Rwanda kandi imibare y’abandura ku munsi igenda igabanuka kimwe n’abahitanwa n’icyorezo bagenda baba bake, ibyo ngo bigaterwa n’uko ingamba zikurikizwa no kuba hari umubare munini w’Abanyarwanda bamaze guhabwa inkingo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko u Rwanda rukomeje ingamba zo kwirinda uko zigenda zivugururwa, kuko niba ubwandu bugabanuka atari igihe cyo kwirara.

Agira ati “Ni byo hari ibihugu bigenda byoroshya ingamba cyane, ariko hano icyorezo kiracyahari kandi hari n’abo gihitana Ingamba zashyizweho zizakomeza kuko n’ubwo ubwandu bugabanuka na hano ntabwo ari igihe cyo kudohoka ku ngamba”.

Anaboneraho gusaba Abanyarwanda gukomeza gufata inkingo byuzuye kuko biri mu byagabanyije ubwandu no kurembywa na Covid-19, kandi abantu bagakomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuyobozi, kugira ngo icyorezo gikomeze gucika intege ubuzima bukomeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka