Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwirinda utuntu duto dutuma bica akazi, bikagira ingaruka ku mitangire ya serivisi.
Abanditse amateka y’ubuzima bwabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga ibitabo byabo bifite ubutumwa bigenera abakuze gusa, bakaba basanga hanakwiye kubaho uburyo bwo kandikira abana.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko hari amasomo menshi bigiye muri Politiki y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko hakabamo abiri y’ingenzi kuri bo, yose akaba yaratumye barushaho kwiyubaka aho guheranwa n’agahinda.
Ikomyo ipakiye umucanga izwi nka Howo, ikoze impanuka mu Karere ka Kamonyi, umanuka ahitwa Gihinga hazwi nko mu Rwabashyashya, igonga imodoka nyinshi, ariko ngo ntiharamenyekana niba hari abo iyo mpanuka yahitanye.
Umubyeyi witwa Nyitamu wo mu Karere ka Ruhango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aratangaza ko n’ubwo abana n’ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, agerageza gukora agamije kwiyubaka kugira ngo abamuhemukiye batamusuzugura.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), iratangaza ko ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi bifite akamaro kenshi ku babyiruka, kuko ari byo bishingirwaho hakorwa imfashanyigisho n’inyandiko, byigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko hari abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abakora muri za kariyeri barangwa n’agasuzuguro, kuko bahanwa ntibigire icyo bibabwira ngo bisubireho, ahubwo bagakomeza kunyuranya n’amategeko.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), ruratangaza ko ikibazo cy’abana bata imiryango yabo bakajya gushaka akazi mu mijyi bagatererwayo inda gihangayikishije.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko umuhanda Kigali-Huye wangiritse wari utaraba nyabagendwa ku gicamunsi cyo ku wa 30 Werurwe 2022. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yabwiye Kigali Today ko umuyoboro w’amazi menshi unyura munsi y’umuhanda hagati y’igice kiva mu isantere ya Ruyenzi ugera ku (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianey Gatabazi, arasaba abaturiye inkengero z’umugezi wa Nyabarongo, gukomeza kuwubungabunga kuko uriho ibikorwa remezo bituma imibereho y’abaturage itera imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza burasaba abafatanyabikorwa mu iterambere, kwitabira n’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco, nk’akarere gafite amateka yihariye y’umuco Nyarawanda.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, arasaba Abanyarwanda kwitegura kwakira abashyitsi bazitabira inama y’Umuryango w’ibihugu byahoze bikoronizwa n’u Bwongereza (CHOGM), izabera mu Rwanda muri Kanama 2022.
Ubuyobozi bw’urugomero rwa Nyabarongo buratangaza ko imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’isuri y’imigezi yiroha muri Nyabarongo, bibangamiye imikorere y’urugomero rwa Nyabarongo, inzego z’ubuyobozi zikaba zirimo gushaka uko icyo kibazo cyakemuka.
Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente aratangaza ko gufungura imipaka no gutsura umubano n’ibindi bihugu, ari byo biri gutuma muri iyi minsi abayobozi b’u Rwanda n’ibihugu bituranyi bari kugenderana cyane.
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, aratangaza ko izamuka ry’ibiciro ku isoko riri guterwa n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, bitandukanye n’abakeka ko ibiciro byazamuwe n’ikibazo cy’intambara muri bimwe mu bihugu birimo nka Ukraine n’u Burusiya.
Abakora isesengura ku bijyanye no kubona akazi ku barangiza amashuri y’ubumenyi rusange, n’abarangiza amashuri y’ubumenyi ngiro, baragaragaza ko mu myaka itanu iri imbere ubumenyi ngiro ari bwo buzaba buhetse ubukungu bw’Igihugu.
Abakobwa babyariye iwabo mu Karere ka Ruhango bakitabira kwiga imyuga, bavuga ko ibyo bakora bikunze kubura amasoko kubera ko ahanini babikora mu bikoresho bitakigezweho, bigatuma babura ababigura.
Ku wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022 mu Gihugu hose hatangijwe Itorero ry’Inkomezabigwi ku nshuro ya cyenda, aho abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye 2020-2021, bitabiriye ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, kubaka ibiro by’imidugudu, uturima tw’igikoni no gusibura imihanda yangijwe n’imvura.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage batuye umujyi wa Ruhango, ahanyuraga imihanda y’amabuye, kwitegura kuvugurura inzu zabo igihe ayo mabuye arimo gukurwamo, ngo hashyirwemo kaburimbo.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) iratangaza ko ibikorwa byo kugeza amashanyarazi y’imirasiye y’izuba mu nkambi hirya no hino mu gihugu, byahinduye ubuzima bw’impunzi kandi bikarushaho kubungabunga ibidukikije.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, aratangaza ko Igihugu cye kiyemeje gufasha urubyiruko rw’u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo n’iy’ubuhinzi by’umwihariko ku bakobwa babyariye iwabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abakozi bako kujya baganira kuri Ndi Umunyarwanda, kugira ngo bungurane inama kandi banoze ubusabane, kuko kubikora ari nko gusenga Imana, kandi kuko uwujuje indangagaciro z’Ubunyarwanda aba ari nta busembwa afite.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kiratangaza ko mu rwego rwo gufasha abanyeshuri n’abarimu gukoresha ikoranabuhanga, hagiye gushyirwaho umuyoboro wa Internet uhariwe uburezi gusa utishyurwa.
Ubumuga bwo kutumva no kutavuga bufata ibice bibiri muri bitanu bigenga ibyiyumviro by’umuntu, ibyo bituma kuvuga kwe bidaturika nk’uko abadafite ubumuga basohora amajwi, igice cy’amatwi nacyo ntabwo kiba cyakira amajwi akenewe gutanga no kugarura ubutumwa, ku gice cy’inyuma cy’ubwonko (Hypophysis).
Abanyeshuri batandatu bari bakatiwe gufungwa imyaka itanu n’Urukiko rw’ibanze rwa Gatumba, barekuwe nyuma yo kujuririra igihano bari bahawe kikagabanuka, bagahita barekurwa kuko bari bakirengeje.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kwigisha abagenzacyaha ururimi rw’amarenga bizanoza serivisi z’ubutabera ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kuko wasangaga kubakira bisaba gushaka abasemuzi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), kiratangaza ko nta muhinzi w’ibirayi usabwa gutanga inyemezabwishyu ya (EBM), ahubwo abakusanya umusaruro wabyo bakawugurisha ababigemura ku masoko bo bagomba kuzitanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko nibura abana 99% bamaze kugaruka ku mashuri, nyuma y’ubukungurambaga bumaze ukwezi bwo kugarura abana ku mashuri, bwiswe (Come back to school).
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Papias Musengamana, aratangaza ko yishimiye gushyirwa kuri uwo mwanya, n’ubwo byamutunguye kuko atari yiteguye ko yahabwa izo nshingano.